Urwego rw’inganda rwahungabanyijwe na COVID-19 ku buryo bukomeye mu Rwanda

  • admin
  • 30/04/2020
  • Hashize 5 years

Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) bwatangaje ko ingaruka mu by’ubukungu zatewe n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) ku rwego mpuzamahanga zikomeje gusubiza hasi ubukungu bw’u Rwanda.

Ibipimo bigaragaza ko mu mezi ya mbere y’umwaka wa 2020 ubukungu bw’u Rwanda bwari bugihagaze neza, ndetse biteganywa ko bushobora kwiyongera ku kigero cya 5.1% mu gihembwe cya mbere cya 2020, ariko umuvuduko wa COVID-19 mu kwezi wa Werurwe wagabanyije wakubise hasi ubukungu bw’Igihugu ku buryo bugaragara, cyane cyane mu rwego rwa serivisi n’urw’inganda.

Ibyo byagize ingaruka zitandukanye haba ku bikorera, ibigo bitanga serivisi z’imari ndetse mu zindi nzego zitandukanye. BNR ivuga ko abemerewe inguzanyo bagabanyutse ku kigero cya 10.6% ariko abazihawe bagabwa iziyongereye ku kigero cya 4.6%.

Mu gihembwe cya mbere, ibyoherezwa mu mahanga byagabanyutse ku kigero cya 18.8% bitewe n’ubwiyongere bwibitumizwa mu mahanga byaruse cyane ibikorerwa mu Gihugu. Agaciro k’ifaranga kaomeje

Biteganyijwe ko ingamba Leta y’u Rwanda yafashe zigamije kuzahura urwego rw’ubukungu mu gihe COVID-19 yaba ihosheje, zizongera umubare w’abikorera baka inguzanyo mu minsi iri imbere.

Kuzahura ubukungu bw’u Rwanda bizajyana no kugabanya iyuho kiri mu buuruzi mpuzamahanga bukomeje kuganzwa n’ibyinjira mu Gihugu.

Banki Nkuru y’u Rwanda yagabanyije inyungu fatizo banki z’ubucuruzi mu Rwanda zifatiraho inguzanyo, mu rwego rwo kuzifasha gukomeza kubungabunga ubukungu bwazo muri ibi bihihe byo kwirinda COVID-19 no guhangana n’ingaruka za yo.

Inama ya Komite Ishinzwe Politiki y’Ifaranga (MPC) yabaye tariki 29 Mata 2020 yanzuye ko iyo nyungu fatizo iva kuri 5% ikagera kuri 4.5%. Uretse kugabanya ingaruka za COVID-19, kugabanyirizwa inyungu banki z’ubucuruzi ziboneraho inguzanyo bizazifasha korohereza abakiriya bazo kubona inguzanyo.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo gusuzuma ingaruka z’icyorezo ku bukungu haba mu Rwanda ndetseno ku rwego mpuzamahanga, aho ubukungu bw’Isi buteganyijwe kugabanyuka kugera kuri 3% mu gihe byateganywaga ko buziyongera ku kigero cya 3.3%.

Ubuyobozi bwa BNR buhamya ko iki kemezo, kimwe n’ibindi byafashwe muri Werurwe 2020, bikomeza gushyigikira ibigo by’imari muri ibi bihe bitoroshye.

Muri Werurwe, BNR yageneye amabanki inguzanyo y’ingoboka ya miriyari 50 z’amafaranga y’u Rwanda zizishyurwa ku ijanisha fatizo rishya ryaraye ryemejwe.

Banki y’Igihugu kandi yasabye banki z’ubucuruzi kuvugurura inguzanyo ku bigo byazifashe biri mu bibazo by’ubukungu muri iyi minsi, nyuma y’igihe gito havugururwa inguzanyo 7,952 zifite agaciro ka miriyari 255 z’amafaranga y’u Rwanda.

BNR ishimangira ko ingamba zashyiriweho gufasha urwego rw’imari mu Rwanda zikomeje gutanga umusaruro.


MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/04/2020
  • Hashize 5 years