Uruzinduko rwa Blinken rwitezweho gushimangira umubano w’’u Rwanda na Amerika- MINAFFET
Umunyamabanga wa Leta ushizwe ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken yageze mu Rwanda kuri uyu mugoroba akubutse muri RDC.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda ivuga ko uru ruzinduko rwitezweho gushimangira umubano w’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye.
Urugendo rw’umunyamabanga wa leta zunze ubumwe z’amerika Anthony, Blinken mu Rwanda ruje rukukira ingendo amaze kugirira mu bihugu bya Afurika y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokaraso ya Kongo.
Taliki 2 uku kwezi, ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yasohoye itangazo rivuga ku rugendo rwa Anthony Blinken mu Rwanda.
Iri tangazo ryavugaga ko bimwe mu Blinken yagombana kuganira na leta y’u Rwanda harimo ibijyanye n’ubufatanye mu by’umutekano ndetse no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Gusa, Amerika yavuze ko kuri iki cy’uburenganzira bwa muntu, Blinken azagaruka ku cyo yise ‘’Ifungwa rya Paul Rusesabagina ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika.
Nyuma y’iminsi 5 gusa leta y’u Rwanda nayo yasohoye itangazo ry’ishimira uruzinduko rwa Anthony Blinken mu Rwanda, ariko ishyira akadomo ku bijyanye n’ibiganiro umunyamabanga wa leta ya Amerika yaba yifuza ku ifungwa rya Paul Rusesabagina
Ryavugaga riti “Ku kibazo cya Rusesabagina umuturage w’u Rwanda, ikibazo ubundi twanakomeje kuganira na leta zunze ubumwe z’Amerika mu gihe cy’imayaka isaga 10 ishize, u Rwanda rwishimiye umwanya mwiza rubonye wo kongera gusobanura neza ko gufata no gucira urubanza Paul Rusesabagina ku byaha bikomeye yahamijwe hamwe n’abagenzi 20 byakurikije amategeko y’u Rwanda ndetse na mpuzamahanga.”
Abaturage barokotse ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa FLN wari uyobowe na Paul Rusesabagina mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyamagabe, bakimara kumva iyi nkuru bayamaganye bashingiye ku babo baguye mu bitero by’uyu mutwe
Ababuranira abaregera indishyi z’abaguye mu bitero by’uyu mutwe bagera kuri 95 bandikiye Anthony Blinken basaba ko abo bunganira bahabwa ubutabera bwuzuye.
Bagize bati “Nk’abagizweho ingaruka z’umutwe wa MRCD-FLN wa Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte wiyise Sankara, turifuza ubutabera ku rwego rwuzuye, binyuze mu rukiko twabonye ubutabera bw’ibihano…kuri ubu rero dukeneye ubutabera bw’indishyi.”
Iyi myitwarire ya leta zunze z’amerika ku kibazo cya Paul Rusesabagina kandi yanatumye itsinda ry’abanyamategeko mpuzamahanga 29 barimo abarimu bigisha amategeko muri leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse no mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’Afurika harimo n’u Rwanda, bandikira Blinken kuri iki kibazo….urwandiko bamwandikiye mu nshamake rusaba ko niba leta zunze ubumwe z’Amerika zikurikirana ndetse zikanica abo zita ibyihebe bibangamiye umutekano mpuzamahanga, bigenda bite ngo leta zunze ubumwe z’Amerika zitegeke ibindi bihugu gukora ibyo zo zidakora.
Anthony Blinken aje mu Rwanda akubutse muri Afurika y’Epfo ndetse no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ubusanzwe leta zunze ubumwe z’Amerika zifatanya n’u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo umutekano,imiyoborere uburenganzira bwa muntu n’ibindi.