Urutonde rw’abahanzi bazitabira PGGSS 8 bamenyekanye,bamwe baribura

  • admin
  • 14/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Werurwe 2018, Abanyamakuru bakora ibijyanye n’imyidagaduro ndetse n’aba DJ; batoye abahanzi icumi bagomba kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya munani.

Primus Guma Guma Super Star ni ryo rushanwa rukumbi rikomeye mu Rwanda, rihuriza hamwe abahanzi bakomeye baba batoranyijwe ku rwego rw’igihugu ndetse bagahabwa umwanya wo kuzenguruka igihugu cyose biyereka abafana.

Itora ry’abahanzi bitabiriye irigiye kuba ku nshuro ya munani ryakozwe biciye mu bitangazamakuru aho buri kimwe cyahisemo abahanzi mu byiciro bitanu birimo abaririmba Hip Hop, RnB, Afrobeat, abaririmba mu matsinda ndetse n’icyiciro cy’abagore.

Amaburuwa yashyikirijwe Bralirwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, amajwi ahita anatangazwa ku mugaragaro. Mu batowe, nta muhanzi witabiriye iri rushanwa inshuro eshatu zikurikiranya ugaragaramo ndetse uko ari icumi bakoze nibura indirimbo eshatu hagati ya 2016-2018; muri zo ebyiri zifite amashusho.

Abahanzi mu njyana ya Hip Hop, Khalfan na Jay C bagaragaye muri iri rushanwa ku nshuro yabo ya mbere; Just Family nayo yongera kurigaragaramo nyuma yo kwisunganya dore ko bari bamwe mu baryitabiriye ubwo ryabaga ku nshuro ya kabiri.

Urutonde rw’abahanzi 10 bagiye kwitabira PGGSS8

Hip Hop

. Khalfan

. Jay C

RnB

. Bruce Melody

. Christopher

Afrobeat

. Uncle Austin

. Mico The Best

Amatsinda

. Active

. Just Family

Ab’igitsina gore

.Queen Cha

.Young Grace

Umuhanzi wahize abandi ahabwa igikombe giherekejwe n’ibahasha y’amafaranga 25,000,000; abamuguye mu ntege na bo bahabwa andi mafaranga uhereye kuri miliyoni zirindwi gusubiza hasi.

Mu mateka y’u Rwanda nta kindi kigo uretse Bralirwa cyigeze gitegura igikorwa nk’iki gihuza umuhanzi n’abafana be mu ntara zose ndetse akanahabwa umushahara w’amafaranga miliyoni buri kwezi. Iri rushanwa ryatumye benshi bagura imodoka zigezweho abandi bubaka za etage ndetse hari n’abahise binjira mu bucuruzi ku gishoro bavanye muri PGGSS.

Primus Guma Guma Super Star imaze imyaka irindwi ibera mu Rwanda kuva muri 2011. Bwa mbere yatwawe na Tom Close, King James (2012), Riderman (2013), Jay Polly (2014), Knowless (2015), Urban Boyz(2016) ndetse na Dream Boyz iheruka kuritwara muri 2017.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 14/03/2018
  • Hashize 6 years