Urutonde rw’ababaye ibyamamare muri ruhago hanyuma bagakina na filime

  • admin
  • 04/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Hari abakinnyi bamenyekanye cyane muri ruhago kubera ubuhanga bwabo. Gusa nyuma yo gusezera ruhago bakagaragaza indi mpano yo gukina filimi. Aba ni bamwe mubo mwakunze mu kibuga nyuma bakaza no gukina filime nk’uko tubikesha dnaindia.com.

Burya ngo nta wasiga ikimwirukamo, niyo mpamvu impano nyayo itazima. Ngo n’aho byatwara igihe kirekire amaherezo irigaragaza. Hari ababa bibitseho impano zirenze imwe bityo hakifashishwa amahitamo. Gusa nyuma yo guhitamo imwe, hari abo binanira kwiyumanganya.

David Beckham



(photo internet)

Niba hari Abongereza bakinnye ruhago bagakundwa, uyu ni umwe muri bo. Beckham yakiniye Man.Utd, Real Madrid, AC Milan na PSG akaba yaranabaye kapiteni muri Man.Utd n’ikipe y’igihugu. Nyuma yo gusezera ruhago, yigiriye mu kwidagadura, mu mideli, no kuba ambasaderi wa UN.

Yaje kwimukira I Los Angelos niko kwisanga muri Hollywood ni na ko gukina mu mafilime arimo na episode y’abanyarwena b’abongereza yiswe “Only Fools and Horses”. Abajijwe byinshi kuri iyi mpano yavuzeko adakomeje.

Pele


(photo internet)

Uyu munya Brazil we benshi bamwimika nk’umwami wa ruhago kuri iyi si. Uretse kwandika ayo amateka, yaje no kwerekeza muri cinema. Imwe muri filime yakinnyemo zikamenyekana ni ‘Escape to Victory / Victory’ (1981) iyi yanagaragayemo Michael Caine. Iyitwa ‘A Minor Miracle’ (1983) ayigaragaramo afasha impfubyi naho ‘Hotshot’ (1987) igaragaramo umukino uzwi ku izina rya American soccer.

Ian Wright


(photo internet)

Ian Wright ni umwongereza wakanyujijeho mu ikipe y’igihugu utibagiwe amakipe nka Arsenal na Westham Utd. Nyuma ya ruhago, yakomereje imirimo ye ku maradio na za televiziyo. Ni muri ubwo buryo muri 2011 yaje kwisanga muri “Sun of the Black Gun”. Ni filime ivuga ku mbunda y’impimbano muri Romania bifite aho bihurira na Neo-Nazis na dragons. Muri iyi filme Wright akina ari Brit Gangster.

Carlo Ancelotti


(photo internet)

Ni umwe mu bataliyani bakanyujijeho mbere y’uko atoza ikigugu Real Madrid. Mu 1983 hamwe n’abataliyani b’abanyarwenya bakoze “The World of Don Camillo” aho umupadiri aba atoza ikipe y’umugi mu mukino wiswe “Evil”(amadayimoni) ikipe yitwa “devils” amashitani. Ancelotti aba ari umwe mu bakinnyi rurangiranwa b’iyo kipe y’amashitani.

Eric Cantona


(photo internet)

Ubwo uyu mufaransa yakiniraga Manchester United, batwaranye shampiyona enye na FA cup ebyiri. Uyu kandi n mu kibuga yari umunyamahane utereye aho. Yakinnye mu mafilime nka Elizabeth’ (1998), yanakinnye filime yiyitiriye ari yo “Looking for Eric’’ (2009). Itahiwe ni ‘The Salvation’ yagizwemo uruhare na Mads Mikkelsen na Eva Green.

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/09/2016
  • Hashize 8 years