Urusimbi ni kimwe mu bibazo byibasiye abatuye I Nyagasambu

  • admin
  • 09/01/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abaturage bo mu isantire ya Nyagasambu, mu karere ka Rwamagana barasaba ubuyobozi ko bwabafasha bugaca burundu abakina urusimbi k’umugaragaro, kuko ngo bayogoje abaturage babiba utwabo.

Urusimbi ruzwi ku izina rya ‘Kazungu analala’ ruri mu bibazo bihangayikishije cyane abaturage. Karinabo Gedeon, umwe mu baturage utuye Gikomero wakinnye uyu mukino ndetse agatsindwa, Imvaho Nshya yamusanze mu muhanda avuza induru n’amarira yatewe no gucuzwa utwe.

Aganira n’Imvaho Nshya, yagize ati: “Ndahageze barambwira ngo nshyireho telefone bampe 2000, telefone bakuramo simukadi bayitwaye ndababwira nti nimwakire 2000 noneho mbone telefone yanjye, arambwira ngo ubu no kugukubita nagukubita, nayo barayanyaka.” Urusimbi rw’akazungu akenshi ngo usanga rukinwa n’abasore bagamije gushuka abantu kugira ngo babatware amafaranga yabo, ibi kandi bikunze kubaho k’umunsi w’isoko, kandi abarukina nabo baza nk’abandi bacuruzi bose baje kurema isoko. Rukinwa n’abantu nka 3, umwe acanga ikarita akakwereka iyo ukwiye gushyiraho niba ariyo koko, ubundi bakanguha amafaranga yikubye nka 3 ayo washyizeho.Abaturage bashukwa cyane n’uko babona umwe mu bafatanyije na wawundi uri gucanga amakarita ashyizeho amafaranga bakamwungukira, bo bashyiraho ntibagire icyo bakuramo.”

Undi muturage twasanze ahakinirwa uru rusimbi, nawe yagize ati:“Ibi bintu ni uguteka umutwe, ariko niyo urebye usanga na leta itabiha agaciro kuko bamaze igihe hano kandi bayogoje abaturage, uko baje guhaha ntawucyura ikintu ndetse hari n’uwo batwara ihaho rye. Twabwiye abayobozi bacu ko bakwirukana abo bantu batubwira ko ntacyo badufasha, ngo ahubwo ntibakajye bashyiraho ikintu, nyamara ibi bintu biteza amakimbirane mu ngo.”

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Uwizeyimana AbdulKarim, yemeza ko kazungu ifatwa nk’amahugu cyangwa umukino utemewe, ubu bakaba bagiye gufatanya n’ubuyobozi bw’ibanze buhari na Polisi, abo bantu bagafatwa ndetse n’abaturage bakigishwa bakamenya ko abo bantu bagambiriye kubariganya gusa.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/01/2016
  • Hashize 8 years