Urukundo: Abahanga mu by’imibanire bemeza ko nta rugo rwubakwa nk’urundi ndetse nta n’urutagira ibibazo
Abahanga mu by’imibanire bemeza ko nta rugo rwubakwa nk’urundi ndetse nta n’urutagira ibibazo, ahubwo bagashimangira ko uburyo bwo kubikemura ariryo hurizo riba ritegereje benshi kuko mu miryango itandukanye usanga ababana hari amakosa bashobora gufata nk’ayoroheje bakanatekereza ko ntacyo atwaye ariko ugasanga ingaruka zayo ziremereye cyane.
Iyo abasore n’inkumi batarashakana, hari imiryango baba bafata nk’icyitegererezo bakumva ko bakwiriye kuzubaka urugo rumeze nk’urwabo, ariko rimwe na rimwe bagatungurwa no gusanga abo bifuza kureberaho nabo bafite ya makosa ameze nkaho ari rusange mu ngo nyinshi.
Urubuga Elcrema rwibanda ku nkuru z’urukundo ndetse n’imibanire rugaragaza amakosa atandatu afatwa nk’ayoroheje ariko agira ingaruka ku miryango.
1. Kureka ababyeyi bakabafatira imyanzuro
Uko ababyeyi banyu baba babakunda kose n’ububryo baba babahangayikira hari imyanzuro batagomba kubafatira.
Ni ikosa rikomeye kureka ababyeyi bagakomeza kubafatira imyanzuro kandi mufite urugo rwanyu nabo bakagira urwabo. Icyo mwakora ni ukubagisha inama gusa ariko imyanzuro mukayifatira ubwanyu.
2. Kudaha agaciro ibyo gukora imibonano mpuzabitsina
Abashakanye benshi usanga bahugiye mu kazi no gushakisha imibereho ya buri munsi izatunga urugo, ibyo rero bituma baha agaciro gake ikijyanye no gutera akabariro.
Igihe ingingo yo gutera akabariro yirengagijwe, urugo ruba rugenda rugana aharindimuka kuko ibyo bituma umutekano ubura n’ibibahuza bikagabanuka.
3. Kwinjiza inshuti zanyu mu buzima bw’urugo
Iri ni irindi kosa abantu bashakanye usanga bakora kandi bakaryita iryoroheje. Ubusanzwe ibyemezo by’urugo bifatwa n’umugabo n’umugore, iyo rero hari undi muntu hafi aho mwemereye kubinjirira mu buzima birabangama cyane.
Kandi ibyo bituma hagati y’umugabo n’umugore umwuka uba mubi kuko iyo bitababaje umugore bitera umugabo umunabi.
4. Gucyekana ibibi
Gucyeka ndetse no kwibwira ngo buriya mugenzi wanjye ubwo atavuga, yagaye ibi n’ibi, ni bibi kuko amagambo nk’ayo ashobora kwangiza umubano wanyu.
Iyo abashakanye bataganira umwe agacyeka, undi akibwira bisenya umubano kandi ingaruka zabyo ziba mbi cyane kuko bigabanya icyizere mwari mufitanye.
5. Kutita ku byo uwo mwashakanye akora
Hari abantu bigira ba ntibindera, ugasanga uwo mwashakanye yakoze uko ashoboye ngo akwiteho cyangwa se akunezeze ariko ukabiha agaciro gake.
Iryo ni ikosa ryo kwirengangiza kandi uko urushaho kubimugaragariza, agenda ahinduka mubi ukazasigara wibaza impamvu utakibona ibyiza bimuturukaho kandi ari wowe wabigizemo uruhare.
6. Kubwira abandi ibyo wakabwiye uwo mwashakanye
Usanga umugore ajya kuganyira mugenzi we, cyangwa se umugabo akaganiriza abandi ibitagenda mu rugo rwe. Nyamara ibyo yagombaga kubiganiriza uwo bashakanye ngo babishakire umuti urambye.
Uko uganira n’uwo mwashakanye niko murushaho kuba inshuti magara, iyo rero ibyo mwakavuganye ubivugana n’abandi, kwibonanamo birayoyoka, urugo rugasenyuka urureba.
Nubwo nta muntu utunganye ubaho ariko uko byagenda kose buri munsi ababana baba bakwiriye kugerageza kurushaho gukora neza ku nyungu rusange bahuriyeho n’abo