Urukiko rwo muri Iraq rwakatiye igihano cy’urupfu abagore 40

  • admin
  • 23/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Urukiko rwo muri Iraq rwakatiye igihano cy’urupfu abagore 40 nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’uko bashakanye n’abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa Islamic State. Abenshi muri aba bagore ngo bavuye mu bindi bihugu birimo n’ibyo mu Burayi bajye gushakana n’abarwanyi ba Islamic State.

Abenshi bavuga ko ibyo Iraq iri gukora ngo ari ukwihorera ku bwarwanyi ba ISIS bamaze imyaka itatu barigaruriye igice kinini cya Iraq gituranya na Syria.

Mbere y’uko bariya bagore bicwa buri wese yahawe iminota icumi yo gusaba imbabazi ariko abenshi muri bo bavuze ko bazira ubusa kuko ngo babeshywe n’abagabo babo ko nibagera muri Syria na Iraq bazabaho neza kandi ko nta bikorwa by’iterabwoba bazashorwamo.

Umwe muri bo witwa Djamila Boutoutao w’imyaka 29 yabwiye urukiko ko yashatse umugabo aziko ari umuhanzi ukora injyana ya ‘rap’.

Djamila Boutoutao ati “Nyuma y’icyumweru ubwo twari mu kwezi kwa buki muri Turikiya nibwo namenye ko umugabo wanjye ari umurwanyi wa ISIS.”

Boutoutao ni umwe mu baturage b’u Bufaransa bagera ku 1 900 bagiye muri Syria na Iraq gukorana na ISIS.Muri rusange abanyamahanga 40 000 bagiye gukorana na ISIS muri Syria na Iraq.

Mu kiganiro yahaye The Guardian Boutoutao yavuze ko ababajwe n’uko nta muntu numwe umwumva ndetse ngo na Ambasade y’u Bufaransa ntishaka kumuvuganira.The Guardian kandi ivuga ko abantu 300 bamaze kwicwa bazira ko bakoranaga na ISIS.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 23/05/2018
  • Hashize 6 years