Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya rwemeje bidasubirwaho intsinzi ya William Ruto,

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/09/2022
  • Hashize 2 years
Image

Martha Koome, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya, yemeje ko ibyavuye mu matora yo mu kwezi gushize bifite ishingiro, Perezida watowe akaba ari William Ruto.

Uru rukiko rwavuze ko ingingo icyenda Raila Odinga yashingiyeho arega William Ruto kunyereza amajwi nta shingiro zifite.

Gusoma uyu mwanzuro w’urukiko byamaze isaha imwe n’igice aho Martha Koome yagiye asoma ingingo ku yindi,  akavuga iby’impande zarezwe n’uko urukiko rubibona.

Yavuze ko nta kimenyetso cyerekana ko ikoranabuhanga ryifashishijwe mu kubara amajwi ryaba ryarinjiriwe n’a atabifitiye uburenganzira bagahindura ibyavuye mu matora.

Yavuze kandi ko Urukiko rw’Ikirenga rutatesha agaciro ibyatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuko bamwe mu bakomiseri bayo “bivanye ku munota wanyuma” wo gutangaza amajwi mu bagize iyi komisiyo.

Yagize ati: “Abo bakomiseri bane nta nyandiko n’imwe bahaye uru rukiko yerekana ko ibyavuye mu matora bishidikanywaho kandi ntibasobanura impamvu bagiye kubara ibyavuye mu matora mu gikorwa bavuze ko ‘cyijimye’.”

Ku rundi ruhande, Martha Karua wiyamamarizaga  kuba Visi Perezida wa Raila Odinga, yahize atangiza kuri twitter ko yubashye ibyangajwe n’urukiko ayoboye ariko ko atemera ibyo rwashingiyeho rufata uwo mwanzuro.

Raila Odinga yanditse itangazo agaragaza ko yubashye ibyemezo by’urukiko, ariko anavuga ko atanyuzwe no kuba rwarashyikirijwe ibimenyetso simusiga rugahitamo kwanzura ibihabanye n’ibigaragazwa n’ibimenyetso.

Yavuze ko ibyatangajwe n’urukiko rw’ikirenga bitabaciye intege, ahubwo bagiye gukuba kabiri imbaraga bashyira mu bikorwa byo guharanira demokarasi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/09/2022
  • Hashize 2 years