Urukiko rw’Ikirenga ruratangaza icyemezo ku kirego Green Party kuri uyu wa kane
- 07/10/2015
- Hashize 9 years
Kuri uyu wa 8 Ukwakira 2015, Urukiko rw’Ikirenga rurasoma urubanza Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DPGR) rya Frank Habineza ryarezemo Leta y’u Rwanda risaba ko Urukiko rw’Ikirenga ryategeka Inteko Ishinga Amategeko kutagira icyo ikora ku guhindura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga.
Uru rubanza ni urwo kwemeza ko ingingo ya 193 idatanga uburenganzira bwo guhindura Itegeko Nshinga no gushimangira ko ingingo ya 193 ivuga ku ndeshyo y’imyaka Perezida wa Repubulika ashobora gutegeka, atari umubare wa manda.Hakanaburanwa ku kwemeza ko ingingo ya 101 idahindurwa n’ibiteganywa mu ngingo ya 193, no kwemeza ko ingingo ya 101 ari ntayegayezwa kandi idashobora guhindurwa na kamarampaka. Iburanisha ry’uru rubanza ryabanje kuzamo ibibazo, iri shyaka rikavuga ko Abavoka ryabanje gushaka bagize ubwoba bwo kuriburanira ariko Urugaga rw’Abavoka rwamaganye iyo mvugo. Mu kiganiro Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe yagaragaje ko umurimo w’Abavoka amategeko agenga Abavoka mu Rwanda ateganya ko uri mu mirimo ye aba afite ubudahangarwa. Byongeye ariko, indahiro y’Abavoka ikabasaba kuburana urubanza bahamanya n’umutimanama wabo.
Iri shyaka ryagannye iy’urukiko mu gihe imbaga y’Abanyarwanda yerekeje ku Nteko Ishinga Amategeko isaba ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, mu ngingo ya 101 Perezida Paul Kagame ntabangamirwe n’amategeko mu kongera kwiyamamaza bari kumusaba mu bwisanzure bwabo muri demukarasi. Mu iburanisha, Dr Habineza Frank uyobora Green Part yavuze ko yakurikije n’ibyari gukorwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, akabona bishyira kamarampaka y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga. Bityo, agasaba Urukiko ko ryabihagarika. Ibi ni na byo byasubiwemo na Me Mukamusoni Antoinette waryunganiye. Intumwa za Leta zabwiye Urukiko ko iri shyaka ibyo rivuga nta shingiro bifite, kuko abaturage bishyiriyeho Itegeko Nshinga, bafite n’ububasha bwo gusaba ko ingingo ziyirimo zavugururwa, kimwe n’irebana n’amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Hagati aho, hashyizweho Komisiyo yahawe inshingano zo kunganira Inteko Ishinga Amategeko mu kuvugurura ingingo zitandukanye z’Itegeko Nshinga, harimo n’iya 101 Green Party idashaka ko rikorwaho mu gihe andi mashyaka nta kibazo abifiteho ku bw’ubusabe bw’abaturage. Src Izubarirashe