Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya rwanze kwakira ikirego cya William Ruto
Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya, rwanze kwakira ikirego cya William Ruto watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu wareze ishyirahamwe ry’abanyamategeko ashinja kwijandika mu kirego kigamije gutesha agaciro ibyavuye muri aya matora.
Ikirego cya William Ruto, yari yareze ishyirahamwe ry’Abanyamategeko muri Kenya rizwi nka LSK (Law Society of Kenya).
William Ruto yari yiyambaje Urukiko rw’Ikirenga, arega iri shyirahamwe kwinjira mu migambi y’ibirego by’ibyavuye mu matora.
Uretse iki kirego cya William Ruto, Urukiko rw’Ikirenga rwanateye utwatsi ikirego cya Moses Kuria, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko uhagarariye Gatundu y’Epfo ndetse na Geoffrey King’ang’i wahoze ari umudepite uhagarariye Mbeere y’Epfo.
Aba bombi bashyigikiye William Ruto, bashyikirije Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya barusaba ko rutakwakira ikirego cya Raila Odinga wasabye gutesha agaciro ibyavuye mu matora y’umukuru w’Igihugu yabaye tariki 09 z’uku kwezi.
Urukiko rw’Ikirenga kandi rwanze icyifuzo cy’umuyobozi w’Ishyaka Agano, David Mwaure wari n’umwe mu bakandida biyamamaje mu matora, wifuzaga na we kuza mu rubanza rw’ikirego gisaba gusesa ibyavuye mu matora
Nanone kandi rwatesheje agaciro ikirego cya komite yigenga cy’abakomiseri bagize ishyirahamwe ry’abakomiseri b’amatora (IEBC).
Urukiko rw’Ikirenga rwakiriye ikirego cya Raila Odinga, ndetse rukaba rwanakiburanishije, rwemeye icyifuzo cya John Walubengo, Dr Joseph Sevilla na Martin Mirero bifuje kuza muri uru rubanza nk’inshuti z’urukiko.
Raila Odinga utemera ko yatsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu, mu kiganiro yagiranye na BBC kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kanama, yatangaje ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga uko kizaza kose, azacyakirana yombi.