Urukiko rw’Igisirikare cya Uganda rwahagaritse burundu ibirego byose byaregwaga Gen Kale Kayihura

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/08/2023
  • Hashize 8 months
Image

Urukiko rw’Igisirikare cya Uganda, rwahagaritse burundu ibirego byose byaregwaga Gen Kale Kayihura wigeze kuyobora Igipolisi cya Uganda, washinjwaga ibyaha birimo gushyigikira Abapolisi bavuzweho gushimuta no gusubiza mu Rwanda Abanyarwanda bari impunzi.

Ibyaha byaregwaga Kayihura; birimo kunanirwa gucunga ibikoresho by’urugamba, no kunanirwa kugenzura abofisiye ba Polisi, ndetse n’ubushimusi.

Icyemezo cyo kumukuriraho ibyaha byose yaregwaga, cyafashwe kuri uyu wa Gatatu, imbere y’Abacamanza barindwi, bari bayobowe na Brig Gen Freeman Robert Mugabe.

Ku wa 24 Kanama, Gen Kale Kayihura yari yaje imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwari ryobowe na Perezida warwo Lt Gen Andrew Gutti, kugira ngo yiregure ku byaha yakekwagaho. Yari yabanje gutabwa muri yombi afatiwe mu rugo rwe ruri i Kashagama mu Karere Lyantonde.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko hagati ya 2010 na 2018, Gen Kayihura yahaye imbunda nto za masotera abantu batabyemerewe by’umwihariko abamotari.

Aba bahawe izo mbunda, na bo bashinjwe kuba barabangamiye ibikorwa byo kwiyamamaza by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, byaberaga mu bice binyuranye by’Igihugu cya Uganda.

Ubushinjacyaha bwaregaga kandi Gen Kayihura gushyigikira ibikorwa by’Abapolisi mu gushimuta no gusubiza mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amatageko Abanyarwanda bari impunzi ndetse na bamwe mu Banya-Uganda.

Ubwo ibirego bye byaseswaga kuri uyu wa Gatatu, Inteko y’Ubushinjacyaha yari iyobowe na Lt Col Raphael Mugisha na Pte Regina Nanzala, bavuze ko bahawe itegeko ryo guhagarika ibirego byose byashinjwaga Kayihura.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/08/2023
  • Hashize 8 months