Urukiko rwategetse ko Diane Rwigara na Nyina bakomeza gufungwa

  • admin
  • 21/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Diane Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline Rwigara, bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Kuwa 23 Ukwakira 2017 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara, bahuriye ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, icyemezo bahita bakijuririra.

Kuri uyu wa Kabiri, ubwo hasomwaga umwanzuro ku bujurire bwabo, Umucamanza yavuze ko basuzumye impamvu zose zatanzwe n’abaregwa, ruhereye ku ngingo y’uko urukiko baregewe bavuga ko rudafite ububasha bwo kubaburanisha kuko atari rwo rwari hafi y’aho bafatiwe.

Urukiko rwavuze ko mu kuvuga ko bagombaga kuregerwa urukiko ruri hafi, umushingamategeko atigeze agena ibyashingirwaho mu kubipima, bityo nta kosa Ubushinjacyaha bwakoze kuko urukiko rwari rufite ububasha.

Umucamanza kandi yatesheje agaciro impamvu z’uko Mukangemanyi yavugaga ko itumanaho ryabo ryafatiriwe nta burenganzira, ruvuga ko bwari gusabwa iyo biba kumviriza itumanaho.

Urukiko rwanavuze kandi ko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa ko Mukangemanyi yakoze icyaha cy’ivangura hashingiwe ku biganiro yagiye agirana nabo mu muryango we.

Kuri Mukangemanyi wagaragaza impamvu z’uburwayi, urukiko rwavuze ko nta kimenyetso yigeze atanga ko arwaye cyatanzwe na muganga.

Umucamanza yavuze ko asanga nta mpamvu y’ubujurire mu gihe bigaragara ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

Kuri Diane Rwigara, urukiko rwavuze ko nubwo yari afite uburenganzira bwo kugaragaza ibyo atekereza, ibitekerezo bye bitagomba kubangamira ituze rusange bya rubanda, ariko ngo amagambo yavuze ko Leta y’u Rwanda yica, ko hari abo yishe, abandi ikabanyereza, ni ibimenyetso bikomeye bituma akekwaho icyaha cyo guteza imvururu.

Rwanavuze ko kuba hari ibimenyetso bya gihanga byerekanye ko hari imikono yahimbye ni ibimenyetso bikomeye.

Urukiko rwemeje ko icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kigumaho, Diane Rwigara na Mukangemanyi Adeline bagakomeza kuburana bafunze.

Yanditswe na Muhabura.rw

  • admin
  • 21/11/2017
  • Hashize 6 years