Urukiko rwa Arusha rusoje imirimo yarwo rutabashije gufata Kabuga Felicien
- 01/12/2015
- Hashize 9 years
Ukwezi k’Ugushyingo 2015 kwasojwe Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ruherereye mu mujyi wa Arusha muri Tanzania rwafunga imiryango.
Umuhango nyamukuru wo gufunga imiryango no gutanga raporo ya nyuma uteganyije none tariki 1 Ukuboza 2015. Uru rukiko rumaze imyaka 20 ruburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, rukaba rwaraburanishije 93 bakekwagaho uruhare rukomeye muri aya mahano yabo mu Rwanda.
Imanza 55 zo ku rwego rw’ibanze zarebaga abantu 75 zaciwe zanzuye ko 61 bahamywe n’ibyaha bya jenoside naho 14 barimo abahanaguweho ibyaha n’abajuriye. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Guardian mu mpera z’icyumweru gishize, Danford Mpumilwa ushinzwe amakuru muri ICTR yavuze ko ababuranishijwe barimo abari abayobozi muri guverinoma, abanyepolitike, abacuruzi, abanyamadini, abarwanyi ndetse n’abayobozi mu itangazamakuru.
Mpumilwa yongeraho kandi ko kugeza ubu hari imanza icumi zoherejwe mu Rwanda kuburanishirizwayo kandi ngo abandi batatu bagishakisha, dosiye zabo zoherejwe mu rundi rukiko rwiswe “United Nations Mechanism for International Criminal Tribunals” (MICT) ruzaba rushinzwe gusoza imirimo ya ICTR. Nubwo ariko uru rukiko rufunze imiryango, uku kwezi k’Ukuboza ruzatanga umwanzuro ku bujurire bwa Nyiramasuhuko Pauline, umugore wa mbere waburanishijwe n’uru rukiko akaba yarahoze ari Minisitiri w’uburinganire.
Abantu batandatu bari bakurikiranweho ibyaha bapfiriye aha Arusha, mu gihe abantu icyenda bakomeje kuburirwa irengero barimo Félicien Kabuga washyiriweho miliyoni eshanu z’amadolari k’uzatungira agatoki ubutabera aho yaba yihishe. Mpumilwa kandi avuga ko mu gihe ibihugu bimwe bikomeje guseta ibirenge mu gukorana n’uru rukiko, n’uruzarusimbura ruzahora mu bibazo ntirugere ku ntego zarwo.
ICTR yashyizweho n’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano mu 1994 mu rwego rwo gushaka uko hakurikiranwa abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda cyane cyane hashakishwa abihishe hirya no hino ku Isi.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw