Urukiko Rukuru rwahagaritse by’agateganyo icyemezo cyo kweguza no gusimbuza Visi Perezida

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/10/2024
  • Hashize 3 days
Image

Urukiko Rukuru rwa Nairobi muri Kenya, rwahagaritse by’agateganyo icyemezo cyo kweguza no gusimbuza Visi Perezida, Rigathi Gachagua.

Ni nyuma y’aho Perezida William Ruto mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu agennye Prof Kindiki Kithure nk’umusimbura wa Rigathi Gachagua.

Icyemezo cya Perezida Ruto cyakurikiye icyemezo cyafashwe n’Abasenateri ku munsi w’ejo cyo kweguza Gachagua. 

Bamushinjaga ibyaha birimo kunyereza umutungo, gutesha agaciro inzego z’igihugu no kubiba urwango rushingiye ku moko.

Abanyamategako ba Gachagua bajyanye mu Rukiko Rukuru ubusabe bwo guhagarika icyemezo cy’Abasenateri no kumusimbuza Prof Kindiki, bagaragaza ko hari umugambi mubi uri mu kuba cyabayemo uguhutiraho.

Aba banyamategeko basonuye ko Gachagua atahawe umwanya wo kwiregura, kuko ubwo Abasenateri baganiraga ku kumweguza, atari ahari kuko yari yagiye kwivuza.

Urukiko rwamenyesheje impande zose zirebwa n’iyi dosiye ko rubaye ruhagaritse icyemezo cyo kweguza Gachagua no kumusimbuza kugeza tariki ya 24 y’uku kwezi, ubwo hazaba hamenyekanye umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga.


  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/10/2024
  • Hashize 3 days