Urujijo rukomeje kuba rwinshi ku nkongi y’umuriro yibasiye imwe muri Pariki z’Igihugu

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/08/2023
  • Hashize 8 months
Image

Inkongi y’umuriro yibasiye igice kimwe cya Pariki y’Igihugu y’Ishyamba rya Nyungwe cyo ku Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, gusa intandaro yayo yakomeje kuba urujijo.

Iyi nkongi y’umuriro yamenyekanye mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2023, ari na bwo inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze n’abaturage bajyaga gutangira kuyizimya.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Daniel Ndamyimana avuga ko byarinze bigera mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere hakiri gukorwa ibikorwa byo kuzimya iyi nkongi.

Ati “Ntabwo twamenye icyateye iyi nkongi y’umuriro, ariko nta n’ubwo byari biherutse, hari hamaze igihe kinini ishyamba ridafatwa n’inkongi y’umuriro, mu makuru tukiri gushakisha, birumvikana ko turi kugerageza gushaka amakuru kugira ngo turebe icyaba cyateye iyi nkongi y’umuriro.”

 

Avuga ko inkongi y’umuriro yaherukaga gufata iri shyamba mu myaka itatu ishize, na bwo hari hahise hitabazwa abaturage bahita bayizimya.

Ndamyimana avuga ko nta muturage cyangwa imitungo y’abaturage yaba yangijwe n’iyi nkongi kuko igice cyahiye kitaruye aho abaturage batuye.

Ati “Ugereranyije n’aho ishyamba riri ndetse n’aho abaturage bari, ntaho bihuriye, kuko byonyine kuva aho abaturage batuye kugera aho turi kujya kuzimya n’amaguru, ni hagati y’amasaha atatu n’atatu n’igice.”

 

Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abaturage batuye muri ibi bice, ko igiye cyose bagize uwo babona ujya muri iri shyamba, bakwiye gutanga amakuru kugira ngo hamenyekane icyo agiye gukora, kandi igihe babonye hari ahagaragaye ibimenyetso byo gushya, na bwo bakabimenyesha inzego hakiri kare kugira ngo zihutire kuhazimya.

Iri shyamba ryibasiwe n’inkongi nyuma y’uko mu ntangiro z’uku kwezi tariki 03 Kanama hari imisozi yo mu Mirenge ya Gitesi, Bwishyura na Rwankuba; yo mu Karere ka Karongi, naho mu Ntara y’Iburengerazuba yari yibasiwe n’umuriro.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/08/2023
  • Hashize 8 months