Urujijo ku rupfu rw’Umunyamideli Masogange, umunyamategeko we hari icyo yaruvuzeho

  • admin
  • 21/04/2018
  • Hashize 7 years
Image

Umunyamideli Agnes Gerald wari uzwi nka Agnes Masogange wari uzwi cyane mu bakobwa b’ikimero gikurura benshi ndetse akaba n’umwe mu bakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo zakunzwe, yapfuye mu buryo bw’iyobera mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 20 Mata 2018 kugeza n’ubu hakaba hatari hamenyekana icyo yaba yazize.

Urupfu rw’uyu munyamidelikazi Masogange rwemejwe n’umwe mu bavandimwe be witwa Dick Sound . Yaguye mu bitaro bya Mama Ngoma biri mu gace ka Mwenge, mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Masogange apfuye nyuma y’ibyumweru bibiri Urukiko rwa Kisutu rwemeje ko agomba gufungwa imyaka ibiri nyuma y’uko rwamuhamije icyaha cyo gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Urupfu rwe rwakurikiwe n’inkuru zitandukanye ahanini zishimangira ko yashizemo umwuka nyuma y’uko umubiri we wari wananijwe n’ibiyobyabwenge ari nabyo yari akurikiranyweho.

Uwunganiraga Agnes Masogange mu rukiko, Ruben Simwanza yabwiye Bongo5 ko inkuru zaherekeje urupfu rw’umukiriya we inyinshi nta shingiro ndetse kugeza ubu n’abo mu muryango we ntibaramenya neza icyamuhitanye.

Ruben Simwanza yagize ati “Ni inkuru yaduciyemo igikuba turi benshi, kuko twavuganaga na we tutazi niba afite ikibazo mu buzima bwe, ikindi twebwe abantu dukwiye kumenya ko tugendana n’urupfu, ntabwo tuba tuzi igihe tuzagendera.”

Yahise abazwa niba nyakwigendera yari asanzwe afite uburwayi mbere y’urupfu rwe, Simwanza avuga ko nta ndwara idasanzwe yari afite ndetse ko yaguye mu bitaro nyuma y’amasaha make ahageze.

Ruben Simwanza yagize ati “Ntabwo ndi mu mwanya mwiza wo gusobanura icyabaye cyangwa icyateye urupfu rwe. Icyo navuga ni uko nabwiwe ko yagejejwe mu bitaro yarimo arwana n’ubuzima bwe […] Igikuru nababwira ni uko Agnes Masogange atakiri kumwe natwe.”

Yungamo ati “Ibyo ni ibintu bisanzwe ku kiremwamuntu nk’uko na we umunyamakuru waribwa mu mubiri nanjye nk’uko ndibwa. Mu minsi ishize ntabwo nigeze mbona amakuru ambwira ko hari uburwayi budasanzwe yari afite…”

Ubwo aheruka guhamagazwa mu rukiko, Masogange ntiyarwitabye kuko ngo ‘yari afite intege nke muganga amutegeka gufata ikiruhuko akazasubira kuburana afite imbaraga’.

Yagize ati “Ni ibintu byari bisanzwe, abantu bose hari igihe kigera ukumva utamerewe neza. Na we yaribwaga mu maguru, yari afite ikintu kimeze nk’umunaniro, yari ananiwe, yari mu bihe byatumye adashobora kwitaba mu rukiko. Muganga yamugiriye inama ko afata ikiruhuko akazagaruka mu rukiko yagize imbaraga.”

Masogange wakundaga kwiyita Didi agomba gusezerwaho bwa nyuma uyu munsi kuri Leaders Club mu Mujyi wa Dar es Salaam hanyuma akazashyingurwa iwabo mu Ntara ya Mbeya.

Uyu mukobwa yari akurikiranweho gukoresha no gukwirakwiza ibibyabwenge, yari mu itsinda rimwe na Diamond, Wema Sepetu, T.I.D, Idris Sultan, Vanessa Mdee, Nay Wa Mitego, Ray C n’abandi.




Abantu bari kwa muganga bumvise iyi nkuru bagwa mu kantu abandi batangira kurira

Urukundo rwavuzwe hagati ya Masogange na Devido rwagaragajwe n’uko yigize gushyira ifoto ye kuri Instagram ari kumwe na Devido ndetse icyo gihe bihwihwiswa ko yari amutwitiye inda
Uyu munyamideli yakundanye na Devido muri 2015

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 21/04/2018
  • Hashize 7 years