Uruhuri rw’ibibazo by’impunzi z’Abanye-Congo,rwakirijwe Umuyobozi wa HCR ku Isi

  • admin
  • 09/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umuyobozi w’Ishami rya Loni rishinzwe kwita ku Mpunzi (HCR), Filippo Grandi, yasuye inkambi ya Gihembe icumbitsemo impunzi z’Abanye-Congo mu Karere ka Gicumbi, yakirizwa uruhuri rw’ibibazo.

Inkambi ya Gihembe icumbikiye impunzi 12 507 zahageze mu mwaka wa 1997. Iyi nkambi n’iya Kiziba ni zimwe mu zimaze igihe mu Rwanda.

Filippo Grandi yageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Mata 2018, avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho izo mpunzi zaturutse, ahita ajya kuzisura mu nkambi.

Mu biganiro yagiranye nazo, zagaragaje ko zifite ibibazo bitandukanye, ibyinshi bijyanye n’imibereho yazo ya buri munsi.

Perezida w’Inkambi ya Gihembe, Ndayambaje Fabien Raphael, yagaragaje ko ikibazo cya mbere kibakomereye ari imfashanyo bahabwa itabahagije dore ko iyahabwaga impunzi hirya no hino ku Isi yagabanutse.

Ndayambaje Fabien Raphael Yagize ati “Dutunzwe n’amafaranga 190 ku munsi, bihwanye n’amafaranga 5700 buri muntu abona, kandi urabona ko ibiciro ku isoko byarazamutse, iyo uyagejeje ku isoko aba impfabusa.”

Uyu mugabo wahabwaga amashyi n’impunzi ku bibazo bikomeye yavugaga, yakomeje avuga ko inzu bubakiwe nazo zishaje ku buryo hari n’abo zatangiye kugwira, asaba ko bafashwa kuzisana cyangwa bakubakirwa izindi.

Ndayambaje yanavuze ku kibazo cy’ubuvuzi budahagije nyuma y’uko imiryango nterankunga itangiye kugabanya ibyo yabageneraga.Yavuze ko abantu barwaye indwara zikomeye bajyaga boherezwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, nyamara ubu ngo ntibigishoboka.

Ndayambaje Fabien Raphael Yagize ati “Ubu nta murwayi ucyoherezwa i Kigali, iyo bagiye bakabona azavurwa n’amafaranga menshi, baramucyura agataha hano mu nkambi, yapfa tukamushyingura.”

Benshi muri izi mpunzi ni urubyiruko rurimo urwiga amashuri n’urutiga. Kubera kubura icyo rukora, Ndayambaje yavuze ko rwishora mu busambanyi n’ibiyobyabwenge, ibibazo bikarushao kwiyongera.

Ndayambaje Fabien Raphael Ati “Abana bari mu myaka 17 na 18 bishora mu busambanyi, bamwe bakabyara. Ubu dufite abana benshi babaye ababyeyi mu gihe kidakwiriye. Haramutse habonetse nk’ishuri ry’imyuga byadufasha.”

Umuyobozi Mukuru wa HCR ku Isi, Filippo Grandi, yavuze ko kimwe mu byamuzanye mu Karere k’Ibiyaga Bigari ari ukureba uko bashakira hamwe ibibazo byugarije impunzi.

Yavuze ko kubera kugabanuka kw’ibyahabwaga impunzi, bari kwiga ku zindi gahunda zazifasha kwibeshaho aho gukomeza gutegereza inkunga.

Filippo Grandi Yagize ati “Tugiye gutangiza uburyo bushya. Tugiye kuvugana na PAM ku bijyanye n’inkunga y’ibiribwa ariko by’umwihariko dukwiye kongera ubushobozi bwabo kugira ngo babashe kwigira. Bamaze imyaka isaga 20 muri iki gihugu, ndatekereza ko iki ari igihe cyo kuba babona imirimo ndetse n’izindi serivisi za Leta.”

Grandi yavuze ko bari kuganira n’indi miryango nterankunga kugira ngo bunganire Leta y’u Rwanda, ngo kuko bitaba bisobanutse gusaba igihugu kukwakirira impunzi ukagitererana.

Ku kuba impunzi zasubira iwabo, Grandi yavuze ko umutekano utaragaruka ku buryo bakwizera ko zisubiyeyo nta kibazo zahura nacyo.

Filippo Grandi Ati “Nakiganiriyeho na Perezida Kabila avuga ko ari iby’ingenzi ko abaturage bagaruka iwabo. Si mu Rwanda gusa kuko bafite impunzi muri Zambia, muri Angola, mu Burundi no muri Tanzania. Namubwiye ko agomba gushyiraho uburyo buhamye bwizewe, butekanye. Haracyari ibibazo mu Burasirazuba bwa Congo, tugomba kubanza gukemura ibyo bibazo kugira ngo abahunze bari mu mahanga batahuke.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere Grandi aganira na Guverinoma y’u Rwanda ku bibazo byugarije impunzi n’uburyo byashakirwa umuti.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibiribwa (WFP) n’irishinzwe Impunzi (UNHCR), ryasabye abaterankunga kugira icyo bakora ngo haboneke inkunga zihabwa impunzi zicumbikiwe mu Rwanda kuko yagabanutseho 25%.

Kugeza mu Ugushyingo 2017, WFP yatangaga ibilo 16.95 by’ibiribwa kuri buri mpunzi ku kwezi; bigizwe n’ibigori, ibishyimbo, amavuta yo guteka n’umunyu. Abandi bahabwaga amadolari ya Amerika icyenda yo kugura ibiribwa mu masoko y’inkambi.

Muhabura.rw

  • admin
  • 09/04/2018
  • Hashize 6 years