Urugaga rw’abavoka rwanyuzwe n’ibisobanuro rwahawe ku iraswa rya Me Nzamwita Toy

  • admin
  • 24/11/2017
  • Hashize 6 years

Urugaga rw’abavoka mu Rwanda, rwatangaje ko rwanyuzwe n’ibisobanuro rwahawe n’inzego z’umutekano ku iraswa rya mugenzi wabo Me Nzamwita Ntabwoba Toy warashwe mu mpera z’umwaka ushize.

Me Nzamwita yarashwe tariki 30 Ukuboza atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser, kuri Rond Point ya KBC.

Icyo gihe Polisi yatangaje ko uwo mugabo yavogereye bariyeri iri hafi y’amasangano y’umuhanda wo kuri KBC ku Kacyiru ndetse ashaka no kugonga umupolisi wageragezaga kumuhagarika. Umupolisi abonye yanze guhagarara, nibwo yarashe ashaka kumuhagarika ku bw’amahirwe make isasu riramufata ahasiga ubuzima.

Urugaga rw’abavoka rwahise rusohora itangazo rusaba ko hakorwa iperereza ku rupfu rwa Me Nzamwita, rushimangira ko ruzaharanira ko ubutabera ku rupfu rwa mugenzi wabo butangwa.

Mu kiganiro Urugaga rw’abavoka rwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane hizihizwa imyaka 20 rumaze, Perezida warwo, Me Kavaruganda Julien, yavuze ko mu biganiro bagiranye n’inzego z’umutekano ku rupfu rwa Me Toy banyuzwe n’ibisobanuro bahawe.

Kavaruganda yavuze ko umuryango wa nyakwigendera nyuma waje kubasaba kuwuhuza n’inzego z’umutekano kugira ngo uhabwe ibisobanuro birambuye, ndetse ukababwira ko haramutse hari ubundi bufasha ubakeneyeho uzababwira bityo ngo kuba utarongeye kubiyambaza bivuze ko wanyuzwe n’ibisobanuro.

Yagize ati “Umuryango wari wadusabye kubahuza n’inzego z’umutekano, bakamenya amakuru kuko hari itangazo Polisi yari yasohoye , bari bakeneye kumenya uko bimeze , imodoka yari arimo aho yari iri […] Ibisobanuro twebwe bari baduhaye (inzego z’umutekano) byari byatunyuze.”

Yakomeje agira ati “Twatekereje ko umuryango nawo wanyuzwe kuko nyuma y’icyo bari badusabye cyo kubafasha gukurikirana no kubageza ku nzego z’ubutabera ngo babone ibisobanuro bakeneye, kuba baraganiriye n’inzego z’umutekano bashaka kubona ibyo bisobanuro, bakatubwira ko habaye hari ubundi bufasha batumenyesha, twumvise baranyuzwe.”

Me Nzamwita yapfuye afite imyaka 49 amaze imyaka 20 mu mwuga wo kunganira abantu mu mategeko. Yasize umugore n’abana bane.

  • admin
  • 24/11/2017
  • Hashize 6 years