Urubyiruko rw’u Rwanda rwabaye impunzi i Brazzaville rurimo kwigishwa

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/09/2022
  • Hashize 2 years
Image

Urubyiruko rw’u Rwanda rusaga 40 rwaturutse i Brazzaville no mu bice bikikije uwo Murwa Mukuru wa Repubulika ya Congo, rwatangiye gahunda y’amasomo y’uburere mboneragihugu kuri iki Cyumweru.

Uru rubyiruko rwahuriye kuri Ambasade y’u Rwanda muri Congo- Brazzaville rurimo urwahoze rwitwa impunzi kuri ubu rukaba rutakibarizwa mu biyita ko bahunze u Rwanda rumaze imyaka ikabakaba 30 rwiyubaka.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo-Brazzaville Mutsindashyaka Theoneste, yavuze ko urubuiruko rw’u Rwanda ari yo mizero y’ejo hazaza, asaba urwahuriye mu mahugurwa kugaragaza uruhare no gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda rutizigama.

Yagize ati: “Mbere na mbere dukwiye kumvikana hagati yacu ndetse tukamenya n‘iyo tuva; nyuma yaho dukwiye kwemeranywa ku nzira imwe ituganisha ku hazaza heza, ibyo bishoboka gusa binyuze mu bwumvikane aho amatage agenda ayoyoka. “

Amb. Mutsindashyaka yasabye urubyiruko rwahoze rwitwa impunzi muri icyo gihugu, kumva no gusobanukirwa byimbitse inshingano z’Ambasade ndetse n’agaciro ko gutunga ibyangombwa by’u Rwanda bifite agaciro igihe cyose ku muturage uri mu mahanga.

Umunyarwanda wese uba mu mahanga wifuza kubona ibyangombwa by’u Rwanda  abibona nta yandi mananiza, kandi igihe cyose yifuza kugarukira mu rwamubyaye ahabwa ikaze akanafashwa kunenyera ubuzima no kwisanga mu muryango aje asanga.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/09/2022
  • Hashize 2 years