Urubyiruko rw’iki gihe hari aho ruhuriye n’urwo muri 1990- Gen James Kabarebe

  • admin
  • 26/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Ministiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe yagaragaje icyizere afitiye urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi avuga ko abona rufite ishyaka nk’iry’urubyiruko rwabohoye igihugu ariko bakaba batandukaniye ku rugamba barwana

Yabitangarije muri kongere y’urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017, ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Minisitiri Gen James Kabarebe ari mu b’ingenzi barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, guhera mu mwaka wa 1990. Avuga ko abona ishyaka ry’urubyiruko rw’icyo gihe ari rimwe nk’iriri mu rubyiruko rwa none.

Agira ati “Urubyiruko rw’iki gihe hari aho ruhuriye n’urwo muri 1990, kuko namwe ndabona tubahagurukije ngo mutabare Igihugu mwabikora, ariko aho mukorera haratandukanye.”

Akomeza avuga ko 99% by’ababohoye igihugu bari urubyiruko.

Ahamya ko urugamba rwo muri 1990 rwari urwo gutanga amaraso ku rugamba ariko urw’iki gihe ngo ni urwo guhangana na byinshi birimo ingengabitekerezo ya Jenoside no kurinda ubusugire n’ubukungu bw’igihugu.

Agira ati “Igikenewe kuri ubu ni urubyiruko rufite uburere, rutari rwa rundi rutekereza kujya mu muhanda. Uburambe bw’ibyamaze kubakwa buri mu maboko yanyu, ntabwo ari twe tugomba kubirinda.”

Bimwe mu byo yasabye urubyiruko kwitaho cyane ni ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ’ivugwa cyane cyane mu mahanga, guharanira kubana neza n’ibihugu bikikije u Rwanda kuko ari ho runyuza ibicuruzwa.

Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye iyo Kongere ya FPR-Inkotanyi rwagaragaje ko rumaze kwiteza imbere ruhereye ku busa

Uwitwa Assoumpta Uwamariya yerekanye uburyo yinjiza amafaranga baikesheje umushinga we wo gukora divayi muri Beterave.

Ahamya ko kuri ubu ageze ku mari irenga miliyoni 5RWf, yarahereye ku bihumbi 20RWf mu myaka ine ishize.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango FPR-Inkotanyi, Francois Ngarambe yabwiye urubyiruko ko rugomba kuba abarinzi b’ibyagezweho, barwanya ibiyobyabwenge, isuku nke, n’imirire mibi

Biteganyijwe ko ku itariki ya 20 Ukuboza 2017 aribwo umuryango FPR-Inkotanyi uzizihiza isabukuru y’imyaka 30 umaze ubayeho.

Chief editor MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/11/2017
  • Hashize 6 years