Rwanda: Urubyiruko rw’abanyarwanda ruba mu mahanga, ruravuga ko rwiteguye kugira uruhare mu kunyomoza abagoreka amateka

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/07/2022
  • Hashize 2 years
Image

Urubyiruko rw’abanyarwanda ruba mu mahanga, ruravuga ko rwiteguye kugira uruhare mu kunyomoza abagoreka amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi. Uru rubyiruko ruravuga ibi nyuma y’iminsi ruri mu Rwanda rusura ibice bitandukanye by’igihugu, runasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni urubyiruko rwaturutse mu bihugu 13 byiganjemo ibyo ku mugabane w’u Burayi na Amerika rugera ku 100, bakaba bari mu Rwanda muri gahunda yo gusura ibice bitandukanye by’igihugu.

Kuri uyu wa Gatandatu bahawe ikiganiro cyibanze ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya ryayo.

Rwiyemeje kugaragaza umusanzu ufatika mu kurwanya abagoreka amateka y’u Rwanda.

Jasmine Kabandana, iumunyarwandakazi uba mu Bubirigi yagize ati “Twese dukoresha imbuga nkoranyambaga yaba Twitter, instagram, Facebook n’izindi mbuga, nubwo twese tutazi kuvuga ariko dushobora kuzamura amajwi y’abavuze ukuri kuri jenoside yakorewe Abatutsi, biri mu byo twaganiriyeho ko nubwo utazi aho wahera ariko wazamura amajwi y’abandi uyasangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga zawe yaba amashusho cyangwa inyandiko n’igitabo ni ibintu byiza.”

Hirwa Adrien Joseph, umunyarwanda uba mu Bubirigi we yagize ati “Twize byinshi ku mateka yacu, ahazaza hacu uruhare rwacu ni ukurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, tuvuga ukuri hirya no hino ku isi kuko bashobora kuba batazi ukuri ku mateka yacu bitewe n’ibyo abo mu Burengerazuba bw’Isi bavuga ni inshingano zacu kuvuga ukuri mu bice duherereyemo.”

Benshi muri uru rubyiruko bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abavukiye mu bihugu by’amahanga, abandi bagiyeyo bakiri bato.

Ni urubyiruko ruvuga ko rufite inyota yo kumenya amateka n’umuco by’igihugu.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko, Iradukunda Alodie avuga ko ibiganiro nk’ibi bihuza urubyiruko ruba mu Rwanda n’uruba mu mahanga ari umwanya mwiza wo guhuza ibitekerezo biganisha ku kugira icyerekezo kimwe.

Yagize ati “Mu minsi ishize twagiye tubona iki kibazo kizamuka cyane cyaho abantu ku mbuga zitandukanye bagenda bavuga ibintu bitandukanye rimwe na rimwe bikaba bituruka ku kuba badafite amakuru ahagije cyangwa se banayirengagiza, niyo mpamvu byari ngombwa ko nk’urbyiruko rwo mu Rwanda duhura n’urubyiruko rwo hanze kugirango tuganire twongere twiyibutse amateka kuko nk’urubyiruko hari aho tuba dushaka kugera kandi kugirango tuhagere ni uko tuba tuzi aho twavuye.”

Umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho n’imikoranire muri Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Rukesha Paul avuga ko “Kuba urubyiruko rwaje ruvuye hirya no hino ku isi baje gutembera u Rwanda ariko nanone bakaba baje kuganira kuri iyi ngingo ikomeye cyane, yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ni ikintu gikomeye cyane kuko ubwabyo ni intambwe ikomeye mu rugamba rwo guhashya abantu bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo utangiye guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo uba uhima u Rwanda n’abanyarwanda gusa uba uhima isi yose, aba bafite inshuti zituruka mu bihugu bitandukanye barimo no kwiga indangagaciro z’umuco w’abanyarwanda z’aho Abanyarwanda bashingiye nibyo baje kureba ni ikintu cyiza cyane.”

Uru rubyiruko kandi rwasuye ibice bitandukanye bigaragaza amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, aha harimo Kagitumba mu karere ka Nyagatare aho uru rugamba rwatangiriye, ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside ndetse n’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Ibikorwa byo gusura ibice bitandukanye by’igihugu birakomeje mu rwego rwo gusobanukirwa amateka y’igihugu.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/07/2022
  • Hashize 2 years