Urubyiruko rwa Afurika rufite impano nyinshi- Perezida Kagame

  • admin
  • 08/08/2017
  • Hashize 7 years

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 8 Kanama 2017 yatashye ikibuga gishya cy’umukino wa Basketball cyubatswe kuri Club Rafiki i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Ni ikibuga cyubatswe n’umuryango udaharanira inyungu wa Giants of Africa washinzwe na Masai Ujiri, Perezida w’ikipe ya Basketball, Toronto Raptors; ugamije kuzamura imibereho myiza y’abana b’abanyafurika binyuze mu mukino wa Basketball.

Perezida Kagame yashimiye Ujiri, avuga ko urubyiruko rwa Afurika rukeneye ibikorwa birufasha kuvumbura no kubyaza umusaruro impano rufite.

Yamubwiye ati” Urubyiruko rwa Afurika rufite impano nyinshi ariko ntizishobora kuvumburwa igihe zitabonye amahirwe nk’aya waruhaye.”

Umuryango Giants of Africa ufite intego yo gukoresha umukino wa Basketball mu kwigisha no guhindura ubuzima bw’urubyiruko rwa Afurika binyuze mu kuruha ibikoresho, kurwubakira ibibuga, kurutoza no kuruhugura.

Itsinda ry’uyu muryango riri mu Rwanda kuva ku mugoroba wo ku cyumweru, ryatangije ibikorwa bizungukiramo abakobwa n’abahungu, 50 bafite impano yo gukina Basketball batoranyijwe mu turere dutandukanye rw’igihugu.

Abagize iryo tsinda bazava mu Rwanda bajye i Kampala muri Uganda bakora ibikorwa nk’ibyo bazaba bakoze mu Rwanda, ku ya 10-12 Kanama, bahave berekeza muri Kenya ku ya 13-15

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/08/2017
  • Hashize 7 years