Urubyiruko ruratungwa agatoki mu kutitabira ibikorwa by’amatora

  • admin
  • 25/05/2017
  • Hashize 8 years

Urubyiruko rukomeje gushyirwa mu majwi kwigira ntibindeba mu bikorwa by’amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki ya 4 Kanama 2017.

Ibi ni ibishimangirwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ivuga ko urubyiruko rwo mu bice bitandukanye by’igihugu rwiganjemo urwanyuze ku ntebe y’ishuri rutari kwitabira ibikorwa bitegura amatora birimo kwiyandikisha ku lisiti y’itora mu gihe ari rwo rugize 60% y’abagomba gutora.

Mwumvinezayimana Fiacre, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base mu Karere ka Rulindo yatangarije muhabura.rw ko urubyiruko ari rwo rudakunze kwitabira inama zivuga ku matora, akaba ari imwe mu mbogamizi afite mu Murenge we.

Mwumvinezayimana Fiacre yongeho ko ubu igikorwa cyo kwikosoza kuri Lisiti y’itora cyamaze kurangira mu tugali tubiri usibye akagali kamwe kagize ikibazo yagize ati’’ Ku marisiti y’itora twe tugeze kuri 94% ariko hakanabamo n’utugali 2 twarangije akagali kamwe niko gasigayemo ikibazo kubera ko bamwe baba bibera za Kigali na bamwe badakunda kuboneka”.

Nkundabagenzi Camille utuye mu Mudugudu wa Base Akagali ka Rwamahwa Umurenge wa Base yatangajeko azatorera aho atuye, kandi akaba yiteguye kuzatora neza.


Nkundabagenzi Camille utuye mu Mudugudu wa Base

Uwajeneza Marie Chantal we avuga ko nta Ndangamuntu arabona kandi yumva aramutse adatoye byamubabaza kuko ari ubwa mbere agiye gutora, ati “nifotoje mu kwa munani 2016 ntandangamuntu ndabona, mperutse kujya kuyireba barambwira ngo ntizirasohoka, ubwo rero ntegereje ko zizasohoka, ariko mfite imbogamizi ko ntazatora”.


Uwajeneza Marie Chantal

Hakorimana Gerardine we avuga ko Indangamuntu bayimwibye kandi ko nta n’ikarita y’itora afite kuko atari na ho avuka, ati “ikibazo mfite nta Ndangamuntu kandi ndashaka gutorera mu Karere ka Rulindo kandi amatora azaba tariki ya 4 z’ukwa munani aribwo bazatora Nyakubahwa Perezida Paul Kagame”.

Akomeza avuga ko agiye gukora ibishoboka byose akabona ibyangombwa kugira ngo azatore neza.


Hakorimana Gerardine

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje NEC n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyaruguru harebwa ku myiteguro y’amatora, nibwo Prof. Kalisa Mbanda Perezida wa Komisiyo y’Amatora yagaragaje ikibazo cy’urubyiruko mu kwitabira ibikorwa by’amatora.

Prof. Kalisa, atangaza ko kuba urubyiruko rwakandagiye mu ishuri ruseta ibirenge mu kwitabira ibikorwa bitegura amatora asanga byangiza indangagaciro z’umuco nyarwanda, ati “ni indwara tutazi aho yaturutse yo gutakaza wa muco wo gukunda igihugu; umuntu akikunda ‘narize, mfite imari, mfite amafaranga yanjye biriya byose abandi Banyarwanda bakora ntibindeba’, ibyo rwose ni ukwangiza umuco nyarwanda uhereye ku muzi, ibyo rero birahari hari abatabishyira ku mutima ngo babikore.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora asaba ubufatanye bw’inzego zifite aho zihurira n’urubyiruko rukiri mu mashuri mu kurushishikariza kwitabira amatora, ati “Amakarita ariho aratangwa kandi turiho turasaba amashuri kubigiramo uruhare kugira ngo ashishikarize abanyeshuri kwifotoza no gushaka amakarita.”

Hagataho, Prof. Kalisa atangaza ko Komisiyo y’Igihugu y’amatora yashyize imbaraga mu gukurikirana urubyiruko aho ngo yiyemeje kohereza abakozi bayo mu mashuri mu rwego rwo kugira ngo buri munyeshuri avuge aho agomba kuzatorera.


Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof. Kalisa Mbanda

Prof. Kalisa Mbanda, anavuga ko mu gihe u Rwanda ruri mu myiteguro y’amatora y’umukuru azaba ku itariki ya 4 Kanama 2017, 60% by’abagomba kuyitabira ari urubyiruko.

Yanditswe na Ruhumuriza/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/05/2017
  • Hashize 8 years