Urubyiruko ntirwemerewe gutanga kandidatire ku mwanya wa Senateri

  • admin
  • 19/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu gihe imyaka ifatwa nk’aho umuntu aba akiri urubyiruko ari ukutarenza 35 y’amavuko mu mategeko,kuri ubu Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC) irahamagarira Abanyarwanda bifuza kuba abasenateri kuyizanira kandidatire, ariko umukandida akaba agomba kuba arengeje imyaka 40 y’ubukure ikindi akaba yarize kaminuza.

Guhera tariki ya 16, 17, na 18 Nzeri 2019 niyo matariki amatora y’abagize inteko nshingamategeko umutwe wa Sena azaberaho.

Prof Kalisa Mbanda, Perezida wa NEC avuga impamvu bisaba ko Umusenateri agomba kuba afite amashuri menshi,ari inshingano zikomeye aba afite ku buryo bimusaba kugira ubunararibonye.

Ati “Ni cyo gituma ugomba kuba ufite imyaka y’ubukure itari munsi ya 40 byibura, warize byibura amashuri ahanitse, uri inararibonye kandi nta makemwa”.

Gusa ngo hari n’uwushobora kwemererwa gutanga kandidatire mu gihe byibura yaba yararangije amashuri yisumbuye ikindi akaba agomba kuba ari umuntu ufite uburambe mu kazi ku mwanya wo hejuru mu rwego rwa Leta cyangwa rw’abikorera.

NEC iratangira kwakira kandidatire z’abifuza kuba abasenateri kuva tariki 22/7 kugeza tariki 09/8/2019. Ubwo nyuma yaho kandidatire zizashyikirizwa Urukiko rw’Ikirenga ari narwo ruzemeza abakandida bujuje ibisabwa.

Hazakurikiraho kwiyamamaza kugera ku itariki 14 Nzeri 2019, nyuma habeho umunsi umwe wo kwitegura amatora azatangira tariki 16 Nzeri 2019.

Gutora bizakorwa n’abagize Inama Njyanama z’uturere hamwe n’abayobozi b’imirenge yabereyemo ayo matora, ndetse n’abarimu bo mu mashuri makuru na Kaminuza.

Uko batorwa n’aho bagenda baturuka

Abasenateri bose baba ari 26 barimo 12 batorerwa hirya no hino mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, ndetse na babiri batorwa n’abigisha mu mashuri makuru na Kaminuza.

Hari abasenateri bane bagenwa n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, hakaba n’abandi umunani bagenwa na Perezida wa Repubulika kugira ngo bahagararire ibyiciro bitandukanye.

Umuntu utanga kandidatire agomba kubigaragarisha ibaruwa ibisaba, umwirondoro we(CV), icyemezo cy’amavuko kitarengeje amezi atatu, amafoto abiri magufi na fotokopi y’indangamuntu.

Asabwa kandi fotokopi y’ikarita y’itora, icyemezo cy’uko atafunzwe, fotokopi y’impamyabumenyi nibura ihanitse, ndetse n’inyandiko igaragaza ko ibyo avuze bihuje n’ukuri.

Uhagararira amashuri makuru we agomba kuba anagaragaza ko ari umwarimu byibura uri ku rwego rw’umwarimu wungirije muri Kaminuza cyangwa amashuri makuru.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko mu matora y’abasenateri ya 2019 hazakoreshwa ingengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni 200.

Iyi komisiyo ikomeza ivuga ko izakira na kandidatire z’abasenateri basanzwe bariho kuri ubu kuko ngo amategeko abibemerera, ariko ko iki kibazo kiri mu byo na yo izabaza Urukiko rw’Ikirenga.

Ikindi Prof Kalisa avuga ko azabaza, ku bijyanye n’uko Sena itajya iseswa mu gihe cyo kwiyamamaza nk’uko bisanzwe bikorwa mu gihe cyo kwiyamamaza kw’abadepite.

Ubusanzwe Sena ni urwego rushinzwe gukurikirana no kwemeza amategeko, gukurikirana imikorere ya Leta, no kwemeza abayobozi Leta ishaka gushyiraho.

Ishinzwe kandi kugenzura amahame remezo Igihugu cyiyemeje kugenderaho, ndetse no kureba imikorere y’Imitwe ya Politiki ikorera mu Gihugu.

Chief editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/07/2019
  • Hashize 5 years