Urubyiruko 346 rugize Itorero Indangamirwa rwatemberejwe ibice by’u Rwanda bibitse amateka akomeye

  • admin
  • 13/07/2016
  • Hashize 8 years

Kuri uyu wa 12 Nyakanga, 2016, urubyiruko rugera kuri 346 rugize Itorero Indangamirwa icyiciro cya cyenda ruri gutorezwa mu kigo cya gisirikare I Gabiro mu karere ka Gatsibo rwasuye umupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda ndetse n’umushinga wo kuvomerera imyaka n’uruganda rukora amakaro (East African Granite Industries), ibikorwa byose biherereye mu karere ka Nyagatare.

Dr. Ntivuguruzwa Celestin, Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Uburezi akaba n’Umuhuzabikorwa w’iri torero, yatangaje ko impamvu y’uru urugendo shuri ari uguha amahirwe uru rubyiruko yo kumenya kurushaho igihugu cyabo no kumenya bimwe mu bikorwa by’iterambere u Rwanda ruri kugeraho. Yagize ati: “Nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu u Rwanda ruri mu rugamba rw’iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda. Ni byo twaje kwereka rero uru rubyiruko kugira ngo rutangire rubigire ibyarwo, rushake n’ubundi bumenyi bushya mu rugamba rwo gukomeza guteza imbere igihugu cyacu.” Brig. Gen. Emmanuel Bayingana, Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero Indangamirwa 9/16, yamenyesheje abatozwa ko umupaka wa Kagitumba ufite amateka menshi, dore ko ariho urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiriye, ku ya 1 Ukwakira mu 1990, ubwo abari urubyiruko rwa RPF Inkotanyi bawambukaga baje kurwanirira igihugu ndetse no kurwanya ivangura n’akarengane.

Rugemintwaza Nepo, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Itorero akaba n’Umutoza mukuru, yatangaje ko izi ntore zitorezwa gutumwa. Yagize ati: “Uru rubyiruko ni Indangamirwa; nk’uko icyivugo cyabo kivuga, turabatuma kuba abaranga b’u Rwanda no kurushakira imbuto n’amaboko aho bari hose ku isi. Ni yo mpamvu tubereka aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze, bityo bakarushako kumva n’uruhare rwabo mu gukomeza kuruteza imbere.”

Uru rubyiruko rw’Indangamirwa na rwo rwemeza ko uru rugendo rwabahaye amasomo menshi n’imbaraga zo gukorera igihugu kugira ngo bazakigeze aheza kurushaho. Indangamirwa 9/16 zigizwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda biga mu mahanga n’abiga mu Rwanda bahize abandi mu gutsinda neza ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2015.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/07/2016
  • Hashize 8 years