Urubanza rwa Bosco Ntaganda rurasomwa uyu munsi

  • admin
  • 08/07/2019
  • Hashize 5 years

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rukorera i La Haye mu Buholandi uyu munsi rurasoma umwanzuro ku rubanza rwa Bosco Ntaganda wahoze mu nyeshyamba muri Kongo.

Ntaganda w’imyaka 45 y’amavuko, yavuye muri Kongo ahungira muri Ambasade ya Amerika i Kigali mu 2013, amaze imyaka hafi ine aburanishwa ku byaha 13 aregwa ko yakoze hagati ya 2002 na 2003.

Icyo gihe yari umurwanyi mu mutwe wa FPLC (Forces Patriotiques pour la Libération du Congo) wayoborwaga na Thomas Lubanga.

Aregwa ibyaha birimo; ubwicanyi, gufata ku ngufu, kugira abantu abacakara bo gusambanya, gusahura, gushyira abana mu gisirikare n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu. Ntaganda arabihakana.

Abamwunganira bavuga ko akwiye gufatwa nk’uwagizweho ingaruka no kuvukira mu gace kashegeshwe n’intambara no gushyirwa mu gisirikare akiri umwana.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko uyu mugabo yahri yarahimbwe ’Terminator’ kubera ubugome yakoreshaga mu gukora bimwe muri biriya byaha ashinjwa.

Ntaganda w’imyaka 46, urukiko rwavuze ko yavukiye mu majyaruguru y’u Rwanda, ku myaka 17 akajya mu mutwe wa APR warwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda. Yaje kubona ubwenegihugu bwa Kongo.

Urubanza rwe rufite icyo rusobanuye ku bihumbi byinshi by’abanyekongo barokotse n’ababuze ababo mu ntambara z’imitwe yitwaje intwaro mu bice bya Ituri na Kivu ya ruguru.

Thomas Lubanga, wayoboraga umutwe Ntaganda ashinjwa gukoreramo ibyaha, niwe muntu wa mbere watawe muri yombi ku mpapuro zo gufata zatanzwe n’uru rukiko mu 2006.

Mu 2012, mu bujurire yakatiwe gufungwa imyaka 14 kubera ibyaha birimo ibisa n’ibyo Ntaganda ashinjwa. Uhereye igihe yafatiwe n’igihano yakatiwe, Lubanga ubu asigaje imyaka itarenze ine ku gihano cye.

Uyu munsi abantu benshi biteze kumva icyo uru rukiko rwanzura ku rubanza rwa Bosco Ntaganda.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/07/2019
  • Hashize 5 years