Urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagebagenzi be rwakomeje adahari

  • Niyomugabo Albert
  • 24/03/2021
  • Hashize 4 years
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya  24 Werurwe Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi  rwanzuye ko urubanza ruregwamo Rusesabagina Paul na bagenzi be bareganwa rukomeza.

Umwanzuro wafashwe nyuma y’aho uyu munsi Rusesabagina n’abamwunganira batitabye urukiko, nk’uko yari yanabishimangiye mu iburanisha ryaherukaga kuba. Byanashimangiwe na raporo yakozwe na n’Umuyobozi wa gereza ya Mageragere CSP Michel Kamugisha wagaragaje ko Rusesabagina yanze kwitaba ku bushake bwe.

Muri iyi Raporo CSP Kamugisha yavuze ko Rusesabagina yanavuze ko n’ikindi gihe azaba yahamagajwe kuburanira muri uru rukiko atazarwitaba kuko nta butabera arutezemo, ashimaangira ibyo yavugiye mu rukiko tariki ya 12 Werurwe 2021.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko ari uburenganzira bw’uregwa guhitamo kutitabira iburanisha, buvuga ko nta gikwiye kubuza ko urubanza rukomeza ngo nuko ataje, ahubwo amategeko akwiye gukurikizwa akaba yaburanishwa nk’aho yari ahari kuko yari yamenyeshejwe

Bunashingiye kandi ku ngingo ya 128 y’Itegeko rigena imiburanishirize y’Imanza Nshinjabyaha, ivuga ko iyo umuntu atitabye iburanisha ku bushake kandi yaratumiwe mu buryo bwemewe n’amategeko, uwo muburanyi aburanishwa adahari, busaba urukiko ko ko iburanisha rikwiye gukomeza.

Urukiko rumaze kwiherera rwafashe umwanzuro w’uko Iburanisha rikomeza adahari, rushingiye ku kuba Rusesabagina ari we ubwe wiyambuye uburenganzira bwo kwitabira no kwiregura ku byaha akurikiranyweho.

Mu iburanisha riheruka ku itariki ya 12 Werurwe uyu mwaka, Paul Rusesabagina na Me Jean Felix Rudakemwa umwunganira mu mategeko, bari bavuze ko Risesabagina nta butabera ategereje mu rukiko rurimo kumuburanisha, bityo ko atazongera kwitabira uru rubanza.

Nyuma yo kwanzura ko urubanza rukomeza, hatangiye kuburanishwa mu mizi Nsabimana Callixte Sankara wari Umuvugizi wa FLN wemeye ibyaha byose aregwa uko ari 17 byose bifitanye isano n’iterabwoba, ndetse rukaba rukomereza kuri Nsengimana Herman.

Sankara aburana asaba ko urukiko rwagenzura uburyo atigeza agorana mu kwemera uruhare yagize mu iterabwoba ryagabwe ku Rwanda, bigahabwa agaciro mu kubahiriza icyo amategeko ateganya.

Umwunganizi we mu by’amategeko Moïse Nkundabarashi na we yavuze ko urukiko rukwiye gusuzuma urwego rw’uruhare rwa Sankara mu byaha akurikiranyweho, hakagenzurwa impamvu zafatwa nk’inyoroshyacyaha ku byaha akurikiranyweho.

  • Niyomugabo Albert
  • 24/03/2021
  • Hashize 4 years