Umwiherero2020: Hagaragajwe ishusho y’urwego rw’uburezi n’ibikeneye guhindurwa

  • admin
  • 18/02/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu kiganiro ku iterambere ry’uburezi,hagaragajwe ko kuva muri 2010 amashuri y’imyuga yikubye inshuro 6 mu gihe umubare w’abayagana wikubye kabiri gusa. Aya mashuri yari 54 muri 2010 agera kuri 361 muri 2019, mu gihe abiga muri ayo mashuri bavuye ku bihumbi 53 bakagera ku bihumbi 107.

Ku rundi ruhande ariko ngo aya amashuri afite ubushobozi buke bwo kwakira abashaka kuyigamo ku rwego rwa kaminuza. Mu itangira ry’amashuri riheruka, abanyeshuri 9500 basabye kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro abasaga gato 3000 ni bo babonye imyanya.

Mu bibangamira abashaka kugana amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ,ngo harimo kuba ahenze kubera ibikoresho byifashishwa mu kwigisha ariko ku rundi ruhande ngo hakaba hari abafite imyumvire ikerensa aya mashuri.

Uretse imyuga n’ubumenyi ngiro muri iki kiganiro hagaragajwe ishusho y’urwego rw’uburezi muri rusange ndetse n’ibikeneye guhindurwa kugira ngo uru rwego rwubakirweho ubukungu bw’u Rwanda mu cyerekezo 2050.

Biteganyijwe ko kuri uyu munsi wa 3 w’umwiherero haganirwa no ku bukungu bw’u Rwanda mu bihe biri imbere ndetse no ku ngamba zo kurwanya ruswa mu gihugu.





Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 18/02/2020
  • Hashize 4 years