Umwiherero wa 14: Kuki hasubirwamo amakosa amwe?

  • admin
  • 02/03/2017
  • Hashize 7 years

Perezida Kagame yabwiye abayobozi bamaze iminsi muri uyu mwiherero ko kuzuza inshingano zabo bidakwiriye kubonwa nk’igitangaza.

Yagize ati “Iyo umaze imyaka 14 usubiramo amakosa amwe uba ukeneye kugera aho utangira gukora ibintu mu buryo butandukanye.”

Yagarutse nko ku mirire mibi itarabonerwa umuti “Muremera ko tugomba kurwanya imirire mibi, ndetse ko icyizere cy’ubuzima ari uburenganzira bwa buri muturage? Ntabwo ibintu tuvuga ari ibitangaza, tugomba kubaho ubuzima bwiza, dufite agaciro.”

Ruswa

Mu gihe hari abayobozi bagiye bagaragaraho kurya ruswa ngo bahe serivisi abaturage bashinzwe, Umukuru w’Igihugu yabibukije ko gukoresha amafaranga y’igihugu neza ufasha abaturage utabatse ruswa atari ikintu kidasanzwe, ati “Ni inshingano”.

Yunzemo ati “Ni gute twananirwa kuzuza inshingano dufitiye abaturage zo guteza imbere igihugu cyacu? Amikoro make dufite twakabaye tuyabyaza byinshi birenze ibyo abyara. Ibyo birasaba ubufatanye bwa buri wese.”

“Ibyo twagezeho byatweretse ko amikoro make atatubuza kugera kuri byinshi. Tugomba guhora dutekereza dutyo. Tugomba kugira intego ihanitse, nubwo tuba tuzi ibibazo dufite. Ntabwo bikwiye kudutera isoni ngo twahanitse intego zacu.”

Imfashanyo

Perezida Paul Kagame kandi yagarutse ku baterankunga baba bafite izindi nyungu mu gutanga izo nkunga, aho yasabye abayobozi ko bakwiye kubima amatwi ahubwo bagakora ibyo bakwiye gukora.

Yagize ati “Iyo tuvuze ngo turashaka gukora ubucuruzi, tugahahirana, bazakubwira ngo wowe ugomba kujya ufashwa. Baguha ibiryo n’izindi mfashanyo hanyuma bagatwara inshuro 100 ibyo baba baguhaye.”

Ibibazo byose biterwa no kwemera gushyirwa ahantu habi. Twaganyira nde aritwe tubyemera? Bagutera ubwoba ngo ‘ubwisanzure bw’itangazamakuru’ kugira ngo ubashimire kandi wemere ibyo bashigaje.”

“Iyo tudakoze ibyo tugomba gukora, tuba twemereye abatubuza guhanika intego zacu. Mwahitamo iki hagati yo guhangana n’ubukene no guhangana n’ubukire? Niba duhangana n’ubukene tukagira aho tubugeza, ubu twahangana n’ubukire bikatunanira?”

Perezida Kagame yasobanuriye abayobozi ko ashaka ko bagerageza kuko hari byinshi babonye muri uyu Mwiherero ko bishoboka, igihugu gifitiye ubushobozi n’amikoro ariko bidakorwa.


Perezida Paul Kagame na Madame

  • admin
  • 02/03/2017
  • Hashize 7 years