Umwe mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2016 yivanye mu irushanwa bitunguranye-“Impamvu”

  • admin
  • 09/02/2016
  • Hashize 8 years
Image

Uyu ni umwe mubakobwa bahatanira kuba Nyampinga Rwanda 2016 (miss Rwanda )akaba yaravuye muri Diaspora (atuye hanze y’ u Rwanda) ikindi nuko atazi neza ururimi rw’ikinyarwanda uyu mwari ufite itandukaniro nabo bahatana kumubyimba we usa naho abyibushye bitandukanye nuko dusanzwe tumereye ko banyampinga bafite imbavu nto.

Naima Rahamatali ni umunyarwandakazi wavukiye i Kigali, udafite izina gakondo ry’ikinyarwanda, utazi ururimi rw’ikinyarwanda, ariko utewe ishema n’ubunyarwandakazi. Uyu mukobwa asanzwe atuye mu mujyi wa Montreal ari naho yakuriye, ariko kuri ubu ari i Kigali aho yaje guhatanira ikamba rya Nyampinga w’igihugu(Miss Rwanda 2016).

Miss Naima Rahamatali, umwaka ushize yitabiriye irushanwa ry’umukobwa w’umunyafurikakazi uhiga abandi mu mujyi wa Montreal muri Canada, aho yahatanaga nk’umunyarwandakazi ndetse yegukana umwanya wa 3 nkuko yabibwiye itangazamakuru ndetse bikaba bigaragara no mu bitangazamakuru bimwe byo muri iki gihugu.
Naima Rahamatali Umwe mu bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 watangaje ko yivanye muri iri rushanwa

Inkuru y’uko yasezeye yabinyujije kuri Facebook ye aho yazindutse yandika aya magambo ye y’icyongereza tuyashyize mukinyarwanda yagize ati:” Ni akababaro gakomeye kuba nkuye kandidatire yanjye mu irushanwa. Data ararembye kandi ngomba kumuba iruhande. Abakobwa bose mbifurije kuzakomeza uru rugendo. Ndanashimira byimazeyo umuntu wese wanshyigikiye n’uwanteye ingabo mu bitugu mu rugendo rwa Miss Rwanda 2016. Murakoze”

Uyu mukobwa yari yasezeranyije abanyarwanda kuzagumana nabo igihe bamutoye aya makuru yemejwe n’umwe mu bashinzwe itumanaho muri Miss Rwanda Patrick akaba yavuze ko ibindi baza kugenda babitangaza ku isezera ry’uyu mwari ugiye kuba hafi ya papa we urembye cyane.


Yanditswe na Francois Nelson/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/02/2016
  • Hashize 8 years