Umwarimu yatawe muri yombi azira gusambanyiriza umunyeshuri w’imyaka 8 y’amavuko mu bwiherero

  • admin
  • 23/07/2019
  • Hashize 5 years

Umwarimu wigisha mu kigo cy’amashuri abanza witwa Jimmy Walugembe yatawe muri yombi na polisi ishinzwe iperereza ku byaha yo mujyi wa Kampala, nyuma y’uko bimenyekanye ko yasambanyirije umwana w’umukobwa w’imyaka umunani y’amavuko mu bwiherero.

Uyu mwarimu w’imyaka 27 y’amavuko usanzwe yigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Springfield International gihereye ku muhanda wa Salama mu gace ka Makindye mu mujyi wa Kampala,ngo yakoze aya marorerwa tariki 21 Kamena 2019.

Iyi nkuru ducyesha Chimpreports ivuga ko Walugembe yafashe uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 8 y’amavuko akamusambanyiriza mu bwiherero bw’ikigo k’ishuri yigishaho.

Umuvugizi wa Polisi,CP Ferd Enanga, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga,yabwiye itanganzamakuru ryo mu gihugu cya Uganda ko polisi yabimenye igahita itegeka ko umwana akorerwa isuzumwa.

Isuzumwa ryakozwe,ryagaragaje ko umwana yamaze kwangirika agahu k’imbere mu myanya myibarukiro ye kagaragaza umukobwa w’isugi(Hymen) ubwo nibwobahise ako kanya batangira gushakisha uwo mwarimu nyuma baza kumufata bamuta muri yombi.

Uyu mwarimu ngo yatawe muri yombi ndetse n’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri kubera ko yahishiriye iki cyaha kandi yarakimenye ndetse akareka uyu mwarimu agakomeza akazi nta kibazo.

Enanga yavuze kandi ko ubwo bafataga aba bombi,ngo bari batangiye igikorwa cyokumvikana n’ababyeyi b’umwana ngo barebe uko ikibazo bagikemura mu maguru mashya.

Magingo aya ngo umwana bari kumugira inama ndetse no kumuvura mu gihe iperereza ryo rigikomeje ngo bamenye byinshi kuri iki kibazo.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 23/07/2019
  • Hashize 5 years