Umwana w’imyaka 2 yasabiwe igihano cy’urupfu nyuma yo kunyara ku ifoto ya Mao Zedong

  • admin
  • 27/05/2018
  • Hashize 6 years

Umwana muto w’umuhungu ufite imyaka 2 y’amavuko wo mu gihugu cy’Ubushinwa yasabiwe igihano cy’urupfu nyuma yo gufatwa anyaye ku ifoto y’uwigeze kuba intwari mu gihugu cy’ubushinwa Mao Zedong nk’uko bitangazwa n’igitangazamakuru cyo muri icyo gihugu.

Nk’uko icyo gitangazamakuru gikomeza kibivuga,ngo umwana yari arimo kugenda mu muhanda wo mu mujyi wa Shanghai ari kumwe na se umubyara ubwo yari ashatse kunyara,ibyago uwo mwana yagize nta bwiherero rusange yabonye hafi ye muri iyo mihanda nibwo yahise afata umwanzuro wo kunyara ku rukuta ruriho ishusho ya Mao Zedong.

Abantu benshi banyuraga aho, ako kanya bakimara kubona uwo mwana ari kunyara kuri iyo shusho bahise batabaza polisi yari hafi aho.Mu mwanya muto,Polisi yahise ifata uwo mwana w’umuhungu w’imyaka 2 gusa y’amavuko ndetse na se umubyara maze abo bombi bahise babajyana kubafunga mu gihe bagitegereje gukatirwa.

Umwe mu bapolisi yavuze ko ibyo atari ubwambere bibaye ko umwana anyara ku ifoto ya Mao.yahise avuga ko uwo mwana yerekezwa iyi nkiko kugira ngo bamukanire urumukwiye.

Yagize ati”Niba ntagikozwe mu maguru mashya,abana benshi bazajya banyara kuri iyi foto ya Mao.”

Umwana na se ubu bari mu gace k’urupfu mu gihe bagitegereje gukatirwa igihano cy’urupfu.Gusa bamwe bari kuvuganira uwo mwana bavuga ko yabikoze kubera ubwana ari nayo mpamvu atagomba gukatirwa icyo gihano.Mu gihe abandi barimo kuvuga ko agomba gukanirwa urumukwiye ndetse na se umubyara kugira ngo ntihazagire n’undi uhirahira akora ikosa rikomeye nka ririya.

Nyina w’uwo mwana yasabye Leta y’Ubushinwa kugira ngo itabare umwana we anemeza ko umwana yari akiri muto bihagije ari nayo mpamvu ibyo yakoze babyihanganira.Imiryango iharanira uburenganzira bw’abana mu gihugu cy’Ubushinwa nayo yunze mu ijambo rya nyina w’umwana ariko kugeza ubu ntakira korwa.

Umwana w’imyaka 2 yasabiwe igihano cy’urupfu nyuma yo kunyara ku ifoto ya Mao Zedong
Umwana na se ubu bari mu gace k’urupfu mu gihe bagitegereje gukatirwa igihano cy’urupfu

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 27/05/2018
  • Hashize 6 years