Umwana wavuze umuvugo mu birori Madame Jeannette Kagame yahuriyemo n’abana akomeje kuvugisha benshi [video+amafoto]

  • admin
  • 10/12/2018
  • Hashize 5 years

Video y’umwana witwa Niyonkuru Fabrice mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke yashimishije abatari bacye bitewe n’umuvugo yavuganye ubuhanga budasanzwe ubwo Madamu Jeannette Kagame, yakira abana bahagarariye abandi mu gihugu mu musangiro wo kubifuriza noheli nziza n’umwaka mushya muhire.

Nk’uko bisanzwe mu mpera za buri mwaka,Kuri iki cyumweru tariki ya 9 Ukuboza 2018, wari umunsi w’ibyishimo ku bana barenga 200 baturutse mu turere 30 tw’u Rwanda bakiriwe na Madamu Jeannette Kagame.

Aba bana bari hagati y’imyaka irindwi na 12, bidagaduye binyuze mu mikino, bavuga imivugo n’amazina y’inka, bararirimba n’ibindi.

Madamu Jeannette Kagame yabakiriye, anabaha impanuro za kibyeyi z’imyitwarire ikwiye kubaranga.

Yagize ati “Mugomba kubaho mufite intego. Niba ushushanya ugomba kwiha umubare w’ibyo uzakora. Uwandika imivugo nawe akagira umubare yiha. Mugomba gutegura gahunda zanyu, mukazubahiriza, mukagira n’umwanya wo gusoma no gukora ibindi bibafasha kwiyungura ubumenyi”

Yabwiye abana ko ibyo biyemeje bazabigeraho bafatanyije n’abandi cyane cyane ababyeyi babo.

Ati “Nitugera mu rugo dushake aho twandika intego tuzaharanira kugeraho nibura buri kwezi. Iki ni igihe cyo gufata ingamba z’umwaka. Twumvise ibyo mwifuza, abo dufatanya babateze amatwi, tuzakurikirana turebe uko twabigeraho. Ababyeyi n’ababarera mujye mubasangiza ibyo mwanyuzemo ku ishuri, ntimuzatinye kubabwira ibibari ku mutima, ntimukajye gushaka inama ahandi, mutavuganye n’ababyeyi.”

Yanabibukije ko bakwiye kurangwa n’isuku ku mubiri, bakanafasha ababyeyi babo ndetse bakagira uruhare aho batuye.

Gusa Niyonkuru Fabrice yavugishije abatari bacye cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter,Whatsapp ndetse n’izindi,nyuma yo kuvuga umuvugo adategwa,ushima ubutwari bw’abitangiye gukura abaturage muri Nyakatsi, bakanabafasha kugerwaho n’uturima tw’igikoni.

Yagize ati “Ndashimira Perezida Kagame n’Umubyeyi Jeannette Kagame badutangiye mituweli, ntawe ukirwara ngo arembere mu nzu. Ubu turiga, tukanatsinda. Batuzaniye Girinka Munyarwanda natwe tunywa amata yera. Ndashima ko yaduteje imbere mu turere twose.”

Nyuma y’uko iyi video akwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga,bamwe batangajwe n’ubuhanga bwa Fabrice abandi bamusabira kumukurikirana ngo impano ye nti zazime.

Muri abo bantu batangajwe n’ubuhanga bw’umuhanzi muto Fabrice harimo na n’Umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu Bamporiki Edward aho yagize ati”Urwanda rugira Imana.



Uwitwa Micomyiza Jean-Baptiste ati”Ubu birankundiye. Ndatunguwe pe. Gufata aya magambo mu mutwe akavuga uyu muvugo nta gutegwa ni bake babishobora ku myaka ye



Pierre Ntihemuka yasabye inteko y’ururimi kugira icyo yakora ati”Inteko y’ururimi n’umuco ikwiye kujya yita kuri bene izi mpano. Ubu ni ubukungu igihugu gifite”



Naho uwitwa NKURUNZIZA JBosco nawe yunze mu rya ntihemuka avuga ko Fabrice yakitabwaho akagira umusaruro ati”Biragaragara ko abana bacu bafite impano, bityo nitubitaho bizagira umusaruro








Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 10/12/2018
  • Hashize 5 years