Umwami Mswati III yahinduye izina ry’igihugu cye

  • admin
  • 19/04/2018
  • Hashize 6 years

Mu gihe hizihizwaga Yubile y’imyaka 50 Swaziland imaze ibonye ubwigenge,Umwami Mswati III wa Swaziland yahinduye izina ry’iki gihugu, agiha izina rishya acyita Ubwami bwa eSwatini bisobanura ubutaka bw’Aba-Swazis.

Nk’uko BBC yabitangaje, ihindurwa ry’izina ry’igihugu ryababaje abaturage bamwe, basanga Umwami icyo yari akwiye kwitaho ari ikibazo cy’ubukungu budatera imbere.

Umwami yatangaje ko guhindura iryo zina biri mu murongo wo gusigasira uko igihugu cyitwaga mbere y’ubukoloni. Izina rishya “eSwatini” bisobanura “ubutaka bw’Aba-Swazis

Swaziland yabonye ubwigenge mu 1968 iva mu maboko y’Abongereza.

Iki gihugu ni cyo kigifite imiyoborere ya cyami 100% ariko mu bihe bishize abaturage batangiye kwigaragambya bashaka ko nacyo kinjira mu butegetsi bugendera kuri demokarasi.

Umwami Mswati III azwiho kurongora abagore benshi ariko uwa munani, Senteni Masango aherutse gupfa bivugwa ko yiyahura muri Werurwe 2018.Umwami Mswati III amaze kurongora abagore 15 mu gihe se yasimbuye ku ngoma, bivugwa ko yarongoye 125.

Swaziland yahinduriwe izina ni kimwe mu bihugu biba mu bikoresha ururimi rw’Icyongereza bihuriye mu Muryango wa Commonwealth.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 19/04/2018
  • Hashize 6 years