Umwalimu Sacco: Ubuyobozi burahumuriza abanyamuryango

  • admin
  • 06/04/2016
  • Hashize 9 years

Koperative Umwalimu Sacco yakomeje kuvugwamo ikibazo cy’abayobozi bamwe bahagaritswe kugirango bakorerwe igenzura na Banki nkuru y’Igihugu nk’uko bisanzwe biteganywa n’amategeko gusa nk’uko byakomeje kugenda bigarukwaho na bamwe mu banyamuryango ngo irengero ry’aba bayobozi nan’ubu ntawe urizi kuko igihe bari barahawe cyo gukorerwa iryo genzura cyarangiye ntibongere kugarurwa mu kazi.

Mu kiganiro kirambuye Aimable Dusabirane ,umuyobozi w’agateganyo wa Koperative Umwalimu Sacco yagiranye n’urubuga Muhabura.rw, yatubwiye ko muby’ukuri Igenzu ryakorerwaga aba bahoze ari abayobozi b’Umwalimu Sacco ryarangiye ndetse avugako n’igihe bari bahawe cyo kuba bazagaruka ku kazi cyageze ariko kuko Banki nkuru y’Igihugu ariyo yari ifite izo nshingano zo kubagenzura ndetse ninayo igomba kuzatanga ubwo burenganzira bwo kuba aba bayobozi b’Iyi Koperative Umwalimu Sacco bagaruka kukazi kabo. Aimable kandi yakomeje atubwirako nanone kuba abayobozi basanzwe batarimo gukora ntahantu bishobora guhirira no kuba Serivisi zihabwa abanyamuryango b’iyi Koperative zahagarara cyangwa ngo zihungabane ahubwo ni umwanya wo kuba abayobozi babaye bagiyeho by’agateganyo bakora neza kugirango hatazigera hagaragara icyuho muri Iyi Koperative ya Umwalimu Sacco kandi ngo niko biri gahunda ziri kugenda neza ndetse kurushaho.

Aimable Dusabirane, Umuyobozi mukuru w’Agateganyo wa Koperative Umwalimu Sacco/Photo:Sarongo Richard

Aimable Dusabimana kandi avugako n’ubwo aba bayobozi badahari bwose abanyamuryango ntakibazo na gito barimo kugira mu mitangirwe ya Serivise zibagenerwa ndetse kuri ubu hariho gahunda yo gukangurira abanyamuryango b’iyi Koperative uburyo bwo kwiteza imbere cyane cyane abarimo kuyigana ari bashya bakabereka inzira nziza yo kuba bakwiteza imbere nk’uko abasanzwe muri iyi koperative bamaze kugenda bagera ku iterambere rihambaye bakesha iyi Koperative Umwalimu Sacco.

Twabibutsa ko kuri ubu iyi Koperative Umwalimu Sacco ifite abayobozi bashya b’agateganyo basimbuye abari basanzwe nko ku mwanya w’Umuyobozi mukuru w’iyi Koperative Aimable Dusabirane wasimbuye Joseph Museruka ndetse na Umuraza Josette wasimbuye Jean Marie Vianney Nzagahimana ku muyobozi w’Inama y’ubuyobozi.


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/04/2016
  • Hashize 9 years