Umwaka wa 2021 waranzwe no gushyira ahagaragara ubwiru bwa benshi mu bifuzaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda
Umwaka wa 2021 waranzwe no gushyira ahagaragara ubwiru bwa benshi mu bifuzaga cyangwa bagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda, aho bamwe bagiye bafatwa batarasohoza umugambi wabo mu gihe indi migambi yagiye iburizwamo yatangiye gushyirwa mu bikorwa.
Urugero rwa vuba ni urw’abantu 13 bakekwaho gukorana n’Umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kuri ubu bari imbere y’ubutabera nyuma yo gufatirwa mu cyuho bari mu mugambi mubisha wo kugaba ibitero by’iterabwoba mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Iri tsinda ryemeje ko ryashishikarijwe gutegura Intambara Ntagatifu (Jihad) ku Rwanda mu rwego rwo gushaka kwihorera ku byihebe bigendera ku matwara ya kiyisilamu byishwe mu butumwa bwo kubihashya bwahawe Ingabo z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Umwaka wa 2021, ubura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo urangire, wabaye umwaka waciwemo imanza nyinshi kandi zikomeye cyane z’abantu bakurikiranyweho guhungabanya umutekano w’u Rwanda binyuze mu iterabwoba n’ubundi buryo butandukanye.
Kuva ku rubanza rwa Rusesabagina n’abandi 20 bafatanyije gukora iterabwoba na 32 gukorera iryo terabwoba mu mutwe wa P5, ukageza kuri Nkaka Ignace uzwi nka LaForge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega ba FDLR n’abandi, bose bagejejwe imbere y’ubutabera muri uyu mwaka.
Mu ijambo yagejeje ku baturawanda n’inshuti z’u Rwanda asobanura uko uyu mwaka ushize wagenze taliki ya 27 Ukuboza 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko umutekano w’u Rwanda urinzwe kandi ushyizwe imbere, ukaba ugerwaho mu bufatanye n’ibindi bihugu.
Yagize ati: “Dukomeje gushimangira umubano w’Igihugu cyacu n’ibindi bihugu byo mu Karere turimo, ndetse no hanze yako tunashakisha ibindi bishya byatubyarira inyungu twese. Ibi birimo ubufatanye mu gukemura ibibazo by’umutekano harimo muri Repubulika ya Santarafurika na Mozambique. U Rwanda rushobora kugira ubwo bufatanye n’ibindi bihugu kuko umutekano n’umutuzo by’Igihugu cyacu birinzwe kandi bikomeje gushyirwa imbere…”
Ibya FLN, Rusesabagina na Sankara byashyizwe hanze
Urubanza rwa Rusesabagina Paul n’abandi 20 bareganwaga ni rumwe mu manza zijyanye n’umutekano w’Igihugu zaburanishijwe ndetse kanapfundikirwa muri uyu mwaka zitazibagirana.
Muri Kanama 2021 ni bwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rwakatiye Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25 nyuma y’ibihamya simusiga byagaragarijwe urukiko bishimangira uburyo yari umuterankunga w’imema w’umutwe w’iterabwoba wa FLN wanashinzwe n’impuzamashyaka rya MRCD-Ubumwe yari abereye umuyobozi.
FLN yagabye ibitero by’iterabwoba ku butaka bw’u Rwanda hagati y’umwakawa 2018 n’uwa 2019 ariko byashyizwe ku iherezo no guta muri yombi Rusesabagina, Nsabimana Callixte Sankara wari Umuvugizi w’uyu mutwe ndetse na Nsengimana Herman waje kumusimbura.
Mu rubanza rwaburanishirijwe mu ruhame ndetse rukanyuzwa no ku ikoranabuhanga aho rwakurikirwaga n’abaherereye mu bice bitandukanye by’Isi, hagaragajwe ibihamya simusiga by’uko Rusesabagina ari we wari umutwe wa FLN hashingiwe ku buhamya bwatanzwe n’abantu batandukanye bakoranye mu bihe bitandukanye bakaza gutahura umugambi we mubisha wo kugambirira kurwanya Leta y’u Rwanda.
Uretse abo batangabuhamya barimo n’uwitwa michelle Martin wamubereye umunyamabanga mu Muryango Rusesabagina yasabishaga inkunga avuga ko zigenerwa abatishoboye muri Afurika kandi zishyirwa mu bikorwa by’iterabwoba, Sankara wari Umuvugizi wa FLN na we yemezaga ko Rusesabagina ari we wari Shebuja kandi ko yari agamije guhirika ubutegetsi akayobora u Rwanda.
Rusesabagina yakatiwe imyaka 25 y’igifungo, Nsabimana Callixte akatirwa imyaka 20 na ho Nsengimana Herman akatirwa imyaka itanu.
Nubwo ubutabera bwatanzwe kuri aba, Perezida Kagame yavuze ko u rwanda rutazadohoka ku gukomeza kurwanya imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwnada. Ati: “Tuzakomeza kandi kureba ko umuntu wese wahungabanya umutekano n’umudendezo by’Abanyarwanda yashyikirizwa ubutabera kugira ngo abibazwe.”
Abanyamakuru Cassien Ntamuhanga na Phocas Ndayizera
Cassien Ntamuhanga wari umunyamakuru kuri Radiyo Amazing Grace na Phocas Ndayizera wakoreraga BBC Gahuzamiryango baburanishijwe ku byaha by’iterabwoba nyuma yo gufatirwa mu mugambi wo gushaka guturikiriza ibisasu bya dynamite mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Ni urubanza rwaregwagamo abantu 13 Ntamuhanga Cassien akaba ari we wari ku ruhembe rw’imbere mu kwenyegeza uwo mugambi. Mu rubanza rwasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga Urukiko rwabahanaguyeho icyaha cyo kugambirira guhirika ubutegetsi buriho, bahamwa n’icy’umugambi wo gukora iterabwoba, gukoresha ndetse no gutunga ibiturika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umucamanza yavuze ko bashoboraga guhanishwa ibihano birebire biri hagati y’imyaka 20 na 25 y’igifungo, ariko bakatiwe ibihano byoroheje kubera ko ibikorwa byabo byaburijwemo mbere y’uko bishyirwa mu bikorwa.
Major Mudathiru n’abandi bashinjwa kuba muri P5 ikorana na RNC
Mu mpera z’umwaka wa 2019 ni bwo Maj (Rtd) Mudathiru Habib n’abandi 31 bagejejwe bwa mbere mu rukiko nyuma yo gufatirwa ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bakazanwa mu Rwanda kugira ngo baryozwe ibyaha bakoze bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Urubanza rw’abo 32 bahamwe n’ibyaha kuba mu mutwe w’iterabwoba wa P5 ukorana n’uwa RNC bari bakurikiranyweho igitero cy’iterabwoba bagabye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi mu kwezi k’Ukwakira 2019, byaguyemo abaturage b’inzirakarengane 14.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakatiye Maj (Rtd) Habib Mudathiru n’abandi basirikare ba RDF bakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimoo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, ndetse n’iterabwoba.
Urwo rubanza kandi ni rumwe mu zahishuye ibibazo by’umutekano hagati y’u Rwanda na bimwe mu bihugu by’abaturanyi byagiye biba umuyoboro wo gushyigikira imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
‘LaForge Bazeye’ na Lt Col Abega ba FDLR bakatiwe gufungwa imyaka 10
La Forge Fils Bazeye yahoze ari Umuvugizi w’umutwe wa FDLR na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre akaba yarabaye ushinzwe ubutasi muri uwo mutwe wa FDLR. Bafatiwe ku mupaka wa Bunagana uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, mu mpera z’umwaka wa 2018.
Ku wa 15 Ukuboza ni bwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi, rukorera i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwatangaje igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 kuri abo bagabo bivugwa ko bafashwe bavuye i Kampala muri Uganda guhura n’itsinda ryoherejwe n’umutwe w’Iterabwoba wa RNC ngo banoze umugambi wo gutera u Rwanda.
Uretse ibibazo by’umutekano biremereye, mu Gihugu hagiye haburizwamo ibindi byaha bihungabanya umutekano n’umudendezo w’abaturarwanda birimo abageragezaga gukora ubujura ndetse n’ubundi bugizi bwa nabi.
Urugero ni urw’umutwe witwaje intwaro wafatiwe mu Karere ka Rusizi muri mata aho abantu 12 barimo n’umugore bafashwe bashinjwa gukora ubwambuzi, gutunga intwaro no kuzinjiza mu Gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, gushinga umutwe witwaje intwaro utemewe no gukora ubwicanyi.
Bamwe mu bakekwaga harimo abirukanywe mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) kuber imyitwarire mibi bari barasoje igifungo bahawe ku bindi byaha bari bakurikiranyweho.