Umuziki wange ugamije iterambere “Elly K the Gift”

  • admin
  • 30/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

KWIHANGANA Elisha, umenyerewe muri muzika Nyarwanda nka Elly K the Gift, umusore ukomoka mu karere ka Rusizi akaba ari naho akorera ibikorwa bye bijyanye na muzika aratangaza ko iterambere agezeho kuri ubu arikesha muzika akora kandi akaba anakomeje muri urwo rugamba rwo guteza muzika nyarwanda imbere ndetse no kuyiha ireme.

Mu kiganiro na muhabura.rw ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, Elly K yavuze ko nyuma y’ibikorwa bye byiza kandi byakunzwe, ubu aticaye ngo atuze ahubwo akomeje kwegeranya imbaraga kugira ngo urukundo abakunzi n’abafana be bamufitiye rukomeze rwiyongere. Yagize ati “mbere na mbere mbanza gushimira abafana bange kuko badahwema kunyereka ko turi kumwe. Ndabizeza cyane ubufatanye no gukora cyane kugira impano twahawe zitazima. Nyuma ya video ya Aisha nizera ko yabanejeje ubu ndi gutegura Urudashira nayo nizera ko izabanyura.”

Abajijwe imishinga afite mu minsi iri imbere, Elly K yavuze ko nyine nyuma ya Aisha, ubu ari gutegura gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye Urudashira ateganya gutangira gufatira amashusho mu ntangiriro za Nyakanga izakorwa na Producer Pedro ukora muri Happa Media Center akaba kandi afite n’izindi ndirimbo z’amajwi ziri hanze ndetse zikomejwe no gukinwa ku maradio atandukanye hano mu Rwanda ndetse no mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo. Ikindi kandi akaba yitegura kwitabira irushanwa rya HANGA HIGA ritegurwa na Alain MUKURARINDA rizaba mu kwezi kwa kenda aho azaba ahatanye n’abandi bahanzi 19 ubwo hazatorwamo 3 bahiga abandi. Akaba asaba abakunzi be kumuba hafi ndetse no kumushyigikira.

Tubibutse ko HANGA HIGA ari amarushanwa ategurwa na Alain MUKURARINDA aho bafata abahanzi 3 bahiga abandi bakabafasha mu rugendo rwabo rwa muzika. Twababwira kandi ko Elly K ari umusore muto uri kwitwara neza muri muzika akaba yaramenyekany mu ndirimbo nka “Nyiramwiza” yamenyekanye cyane mu karere ndetse n’izindi zitandukanye yakoranye n’abandi bahanzi.

Yanditswe na Zihirambere Pacifique/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/06/2016
  • Hashize 8 years