Umuyobozi w’Umudugudu agiye kuryozwa amafaranga y’umuturage utishoboye yariye
- 30/01/2016
- Hashize 9 years
Umudugudu wa Kanyabirayi, avuga ko ababajwe no kuba asaziye mu nzu isa na nyakatsi, kandi amafaranga yagombaga kumufasha kuyihoma yararigishijwe n’umukuru w’umudugudu atuyemo.
Munyanganizi, wavutse mu 1949, we n’abavandimwe be bavuga ko atigeze ashaka umugore, ndetse nta muntu n’umwe babana.Iyo ugeze mu nzu ye ubona isa n’irangaye, kuko ikikijwe n’uduce tw’amahema ashaje. Uyu mugabo uri kugana mu zabukuru avuga ko iyo amafaranga ye adakoreshwa nabi n’umukuru w’umudugudu, ubu aba yarahomye iyi nzu ye, akayibamo atikanga.
Umukuru w’umudugudu wa Kanyabirayi, ari na wo uyu mugabo atuyemo, ngo abiherewe ububasha n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Musanze, yakiriye amafaranga ibihumbi 22 y’inkunga ya VUP ngo azaguremo ibikoresho byo guhoma inzu y’uyu musaza, ariko ngo siko byagenze kuko yayabitse akajya amuhatira kuza gufatamo ibiribwa muri butike ye. Munyanganizi yagize ati:“Mbabazwa n’uko ngiye kuzicwa n’imbeho n’umubu utera malariya, cyangwa se nkaribwa n’imbwa muri iki gihuru kandi narahawe amafaranga n’Umukuru w’igihugu.”
Akomeza avuga ko ingorane zose yazitewe n’umukuru w’umudugudu we wayariye uruhongohongo, ubundi akamusinyisha impapuro ngo yarayabonye yose.
Abaturanyi be barimo Nyirahirwa Donatile, bemeza ko yarenganye, ngo kuko kiriya kibazo kimaze igihe kirekire n’ubuyobozi bw’umudugudu ngo bukaba ntacyo bwabikozeho. Umukuru w’uyu mudugudu yemera koko ko ariya mafaranga yakoreshejwe icyo atagombaga gukora, gusa akemeza ko bagiye gutanga umuganda udasanzwe bakamwubakira. Umunyamabanga Nshingwabikora w’Umurenge wa Musanze Mimi Justin, avuga ko uyu muyobozi yakoze amakosa.
Yagize ati:“Iki kibazo kirantunguye, kubona umuyobozi ariganya uwo ayobora, ibi tugiye kubikurikirana ayamusubize yose hatitawe ku byo we avuga ko yahaye uriya musaza.
Gusa nanone tugiye kureba no ku mafaranga yo gutabara mu murenge tumwubakire, kuko hariya Munyanganizi aba ntihakwiriye umunyarwanda”.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw