Umuyobozi wo muri Nigeria yashimagije u Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/09/2023
  • Hashize 8 months
Image

Mu nyandiko ndende, umwe mu bayobozi bo muri Nigeria, baherutse mu Rwanda kuhakorera umwiherero-shuri, yavuze amasomo yahakuye bifuza gutangira gushyira mu bikorwa kugira ngo Leta yabo na yo ikataze mu byiza nk’ibyo babonye i Kigali.

Mu cyumweru gishize, ba Guverineri 19 ba Leta zo muri Nigeria, bari i Kigali mu mwiherero wateguwe n’Ihuriro rya ba Guverineri muri Nigeria rizwi nka NGF rifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP)

Aba bayobozi kandi banaboneyeho kuganirizwa na Perezida Paul Kagame wabagaragarije ko Afurika ifite byose byatuma itera imbere, ntikomeze kuba Umugabane usigara inyuma.

Mu nyandiko ndende ya Bamikole Omishore, Umujyanama wa Guverineri wa Leta Osun, ifite umutwe ugira uti Lessons from Kigali: Transforming Osun for a sustainable future”. Tugenekereje mu Kinyarwanda ni “Amasomo nakuye i Kigali: Guhindura Osun ikaba ah’ejo harambye.”

Bamikole Omishore akomeza avuga ko yiboneye ko imiyoborere myiza yagaragaje ko ari bwo buryo bukenewe muri iki gihe, akurikije ibyo yiboneye i Kigali mu Rwanda, akavuga ko ibigerwaho byose bishingira ku miyoborere myiza.

Avuga ko ibyiza byo muri uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda, yatangiye kubibona acyururuka mu ndege yamugejeje ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe, akagenda yirebera ibyiza kuva ku kibuga cy’indege kugera aho yari acumbitse.

Ibintu byose yabonye biri ku murongo. Akavuga ko iryo ari isomo rya mbere yahise afata, bagomba kuzashyira mu bikorwa nko muri Leta ya Osun.

Ati Ikiranga iterambere rya Kigali ntabwo ari Ibikorwa remezo byayo bihanitse, ahubwo ni imyumvire y’imiyoborere yateye imbere. Abayobozi bo mu Rwanda, biyemeje gutekereza mu buryo bwagutse, bashyira imbere ubumwe kandi biyemeza gukorera hamwe ku ntego z’iterambere.”

Akomeza avuga ko ibi kandi byanateye inyota Guverineri wa Leta y’iwabo Ademola Adeleke, wiyemeje kuzamura urwego rw’ubuvuzi, agashyira imbaraga mu kuzamura uburezi.

Iri ryari isomo rya mbere, ariko nanone uko bagendaga bahamara igihe, barushijeho kwiga byinshi, birimo uburyo umujyi wa Kigali usukuye kandi ukaba uteyemo ibiti.

Ati Ingamba zashyizweho mu kugira umujyi ubungabunga ikirere, ni gihamya y’intego z’imiyoborere myiza. Byari bishimishije kumva ko mu minsi micye Guverineri yiyemeza kuzatera ibiti 100 000 muri Leta ya Osun. Ibi kandi ntizarimbisha Leta gusa, ahubwo bizanatuma duhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.”

Ikindi kandi bize, ni uguhanga udushya mu bikorwa bitanga imirimo mishya, aho biyemeje guteza imbere ubucuruzi, no gushyigikira imishinga mishya.

Guverineri Adeleke na we yagize ati Namaze kubona intambwe eshanu dukwiye gushyira mu bikorwa mu koroshya ubucuruzi. Izo ntambwe zirimo korohereza abifuza kwandikisha ubucuruzi muri Leta ya Osun, korohereza abantu kubona igishoro, bahabwa amahugurwa ndetse no gushishikariza ba rwiyemezamirimo gutangiza imishinga, no gushishikariza abacuruzi gukorana na Guverinoma.”

Guverineri kandi yiyemeje ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo abaturage bo muri Leta ya Osun babashe kugerwaho n’amazi meza. Ati Ibi bizadufasha kugira ubuzima bwiza kandi tunarwanye indwara ziterwa n’umwanda w’amazi mabi.”

Ikindi kandi ati Tuzashyira imbere gushishikariza abantu ibijyanye n’uburinganire n’bwuzuzanye, no guha ubushobozi abagore n’abakobwa bo muri Leta ya Osun. Ibi bizadufasha kugabanya ubukene, tunazamura imibereho myiza muri Leta yacu.”

Guverineri Adeleke avuga ko uru rugendo yagiriye i Kigali, rwamubereye amasomo ahanitse by’umwihariko mu miyoborere n’itemerambere, kandi ko yiyemeje kuzayashyira mu bikorwa mu gutuma Leta ayoboye na yo igera ku rwego rushimishije.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/09/2023
  • Hashize 8 months