Umuyobozi wo muri FDLR wafatiwe Uganda ibye ntibirasobanuka ngo u Rwanda rumusabe

  • admin
  • 18/04/2016
  • Hashize 8 years

FDLR FOTO INTERNET

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ntiburasobanukirwa neza Majoro Barrack Anan watawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda, ashinjwa kwinjirayo aturutse mu mutwe wa FDLR.

Mu ntangiriro za Mata 2016, Polisi ya Uganda yatangaje ko yafashe umwe mu bayobozi bo muri FDLR, winjije ku butaka bwayo, ndetse ngo akaba yarinjiraga mu nkambi gushakira amaboko uyu mutwe.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bwa Repuburika y’u Rwanda,Nkusi Faustin, yabwiye Izuba Rirashe ko umwirondoro w’uwafatiwe muri Uganda udasobanutse, ngo abe yarahise asabwa koherezwa mu Rwanda.

Kuba u Rwanda ruri gukorana na Uganda kuba uyu musirikare yakoherezwa mu Rwanda, agendeye ku mazina Maj. Bararack Anna, Nkusi yagize ati“Urabona ko ari amazina ahishe.”

Yakomeje avuga ko amazina nyakuri ya Majoro Barrack amenyekanye ariho harebwa niba yari mu Banyarwanda bashakishwa.

Hagati aho ariko, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha yavuze ko akazi k’iperereza gakomeje, kandi ko nk’uko bisanzwe ku bufatanye bw’u Rwanda na Uganda, uyu musirikare asanzwe mu bashakishwa, yasabwa koherezwa mu Rwanda.

Agifatwa, Polisi ya Uganda yatangaje ko Maj. Barrack Anan ashinjwa icyaha cyo kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, no kwinjiza mu gisirikare abashaka guhirika ubutegetsi.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga yabwiye itangazamakuru ko Maj. Barrack Anan yafatiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Old Kampala, agerageza kwiyandikisha nk’impunzi.

Uyu musirikare Polisi y’iki gihugu yatangaje ko yasanze Maj. Barrack Anan yaragiye muri FDLR mu mwaka wa 2000, akajya ajya mu nkambi zitandukanye z’impunzi muri Uganda, ashaka uko yinjiza bamwe muri uwo mutwe.

Abinjizwaga bakoherezwa kwitoreza ahitwa Nganga mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Yanditswe na Ubwanditsi /Muhabura.rw

  • admin
  • 18/04/2016
  • Hashize 8 years