Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi yihanganishije umuryango wa Katauti

  • admin
  • 21/11/2017
  • Hashize 7 years

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yohereje ubutumwa bugaragaza akababaro yatewe n’urupfu rwa Ndikumana Hamad Katauti.

Infatino yaboneyeho kwihanganisha abanyarwanda n’Umuryango wa nyakwigendera.

Nyuma y’iminsi itandatu umutoza wungirije wa Rayon Sports Katauti amaze apfuye, Gianni Infantino yasabye FERWAFA kumugereza ku muryango wa Katauti buwihanganisha.

Ndikumana Hamadi Katauti yakiniye ikipe y’igihugu Amavubi anayifasha gukora amateka mu Rwanda.

Bamwe mu banyarwanda bafata Katauti nk’intwari mu mupira w’amaguru mu Rwanda, dore ko bimwe mu bigwi bikomeye ikipe y’igihugu yagize Katauti yabigezemo uruhare rukomeye, nk’igihe yajyaga mu irushanwa rya CAN.

Infantino yagize ati “Biteye agahinda kumva urupfu rwa Hamad Ndikumana wahoze ari umukinnyi mpuzamahanga, wakiniye Amavubi imikino isaga 50 akanayafasha kubona itike yo kujya mu mikino y’igikombe cya Afurika (CAN) u Rwanda rwakinnye yabereye muri Tunisia mu 2004.”

Perezida wa FIFA yakomeje yibutsa ko Katauti mu buzima bwe bw’umupira nw’amaguru yakiniye amakipe atandukanye haba mu Rwanda, Tanzania, mu Burundi, mu Bubiligi ndetse no muri Cyprus, ari na ho yahereye yihanganisha umuryango we mu izina ry’abakunzi b’umupira w’amaguru bose.

Yongeye agira ati “Munyemerere, mu izina ry’umuryango w’umupira w’amaguru muri rusange no mu izina ryanjye bwite, mbihanganishe nanihanganisha umuryango w’umupira w’amaguru mu Rwanda.”

Katauti yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru kuva mu myaka (1990), yinjira muri Rayon Sports mu 1996, ayikinira kugeza mu 1999 aho yafatanyije na yo kwegukana igikombe cya CECAFA mu 1998.

Hamad yitabye Imana ku myaka 39, akaba yari agiye kumara imyaka itatu atangiye umwuga w’ubutoza, aho yahereye muri Espoir FC akimara guhagarika burundu gukina umupira w’amaguru.

Katauti yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu mu cyumweru gishize, nyuma y’amasaha make na Hategekimana Bonaventure ‘Gangi’ bakinanye mu ikipe y’igihugu na we ahita apfa, ariko uyu we akaba yari amaze igihe mu bitaro.

Yanditswe na Niyomugabo muhabura.rw

  • admin
  • 21/11/2017
  • Hashize 7 years