Umuyobozi wa SACCO afunzwe kubera gukekwaho kuba umwe mu barigishije 37 000 000 Rwf

  • admin
  • 30/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamasheke yafashe umuyobozi wa SACCO yo mu murenge wa Ruharambuga, mu karere ka Nyamasheke, kubera gukekwaho kuba umwe mu barigishije amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miriyoni 37 y’iri shami yari abereye umuyobozi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Inspector of Police (IP) Théobald Kanamugire, yavuze ko uwo muyobozi wa SACCO yitwa Nkundibiza Jean Pierre, akaba yarafashwe ku itariki 26 Ugushyingo 2015, nyuma y’igenzura ryagaragaje ko ari mu barigishije ariya mafaranga.

IP Kanamugire yagize ati:”Kuva ku wa kane w’icyumweru gishize, itsinda ry’abagenzuzi baturutse mu Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (Rwanda Cooperatives Agency- RCA) riri gukora igenzura muri ririya shami rya SACCO. Ku munsi wa mbere, ryahise ritahura ko hari amafaranga yarinyerejwemo.” Yakomeje agira ati:”Kugeza ubu, abantu babiri ni bo bakekwaho kuyanyereza, abo akaba ari Nkundibiza, ukekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda angana na 14. 701, 000, na Gasore Bernard, wari ushinzwe ibaruramari muri ririya shami rya SACCO, akaba we akekwaho kunyereza miriyoni z’amafaranga y’u Rwanda zingana na 22, 376, 740.

IP Kanamugire yagize ati:”Ubwo iryo tsinda ry’abakozi ba RCA biteguraga gutangira igenzura, Gasore yasohotse aho bari bagiye kurikorera, agenda nk’ugiye kwiherera, ntiyagaruka, ahita acika mbere y’uko we na Nkundibiza bagira icyo batahurwaho.” Yavuze ko Nkundibiza afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ruharambuga mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo Gasore afatwe ndetse n’undi wese ufite aho ahuriye n’iki cyaha .

Umuntu uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/11/2015
  • Hashize 8 years