Umuyobozi wa RIB yavuze ko abanyarwanda bakwiye kwitondera ibyo bakora n’ibyo bavuga muri ibi bihe

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/04/2024
  • Hashize 4 weeks
Image

Mu gihe u Rwanda n’Isi bigiye kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwibukije abaturage inshingano zo kwibuka no kwitabira ibiganiro bitandukanye bizabera aho batuye, kubungabunga umutekano w’abacitse ku icumu no gusigasira imitungo yabo.

Ibi ni ibyagarutsweho mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa Kane Werurwe 2024. Ni ikiganiro cyagarutse ku bikorwa biteganyijwe muri iyi minsi 100 u Rwanda rugiye kumara ruzirikana abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Iburasirazuba, Rutaro Hubert yavuze ko abanyarwanda bakwiye kwitondera ibyo bakora n’ibyo bavuga muri ibi bihe ndetse agaragaza na bimwe mu byaha bikunze kugaragara mu bihe byo kwibuka abaturage bagomba kwirinda.

Yagize ati: “Ibyaha bikunze kugaragara abantu bagomba kwirinda birimo guhohotera Abacitse ku icumu, gupfobya no guhakana Jenoside, kuyiha ishingiro ndetse no kwirinda kuzimiza no gutesha agaciro ibimengetso n’amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa, yakomeje avuga ko bazigisha amateka abakiri bato kandi bazakomeza guhashya abashaka kugoreka amateka ya Jenoside.

Yagize ati: “Twese nk’abaturage bo mu Ntara twumve ko dufite inshingano zo kwibuka no kwitabira ibiganiro bitandukanye bizaba hirya no hino, gukumira umutekano w’abacitse ku icumu rya Jenoside n’ibyabo.”

Yakomeje agira ati: “Tuzarushaho kwigisha amateka ya Jenoside abakiri bato kuko hari abatayazi n’abayabwirwa nabi kuko urubyiruko ni bo Rwanda rw’ejo kandi bakeneye kumva inkuru z’ukuri bagasura n’ahari amateka n’ibimenyetso. Twese dufatanye kubaka ubumwe no kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda ntawugorega amateka, dukomeze gushya abagoreka amateka.”

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, ACP Kanyamihigo R. Innocent yasabye abaturage kwirinda ibyaha n’imvugo ziseseretsa n’icyabangamira ubumwe bw’abanyarwanda.

Yagize ati: “Dukwiye kwitabira ibiganiro no gukurikiza amabwiriza yatanzwe n’inzego zitandukanye. Mu bihe bishize hagiye hagaragara abakora ibyaha mu gihe cyo kwibuka birimo imvugo zikomeretsa Abarokotse Jenoside, kwangiza imyaka yabo n’amatungo. Abatuge na Polisi dufatanye kwirinda imvugo zisesereza, amacakubiri n’ikibi cyose cyabangamira ubumwe bw’abanyarwanda.”Mu Ntara y’Iburasirazuba habarurwa inzibutso 36 zishyinguyemo imibiri 353,836.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/04/2024
  • Hashize 4 weeks