Umuyobozi wa Radio Amazing Grace pastor schoof nubwo yirukanwe ku butaka bw’u Rwanda,ariko yaburiwe kenshi!

  • admin
  • 08/10/2019
  • Hashize 5 years

Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda rwirukanye , Gregg Schoof Brian Umunyamerika wari umuyobozi wa radiyo Ubuntu Butangaje (Amazing Grace) nyuma yo kuba mu gihugu nta byangombwa byemewe afite.

Uyu mupasiteri yirukanwe kuri uyu wa Mbere mu masaha y’umugoroba, nyuma y’uko mu masaha ya mu gitondo, atawe muri yombi na polisi ashinjwa gukora inama binyuranye n’amategeko.

Yatawe muri yombi ubwo yari i Remera mu Mujyi wa Kigali hafi y’ikicaro cya RGB , aho yari yateguye ikiganiro n’abanyamakuru mu buryo butemewe n’amategeko.

Impamvu ya byose

Muri Gicurasi uyu mwaka, Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ikirego Umuyobozi wa Radio Amazing Grace (cg Ubuntu Butangaje), Gregg Schoof, yari yarezemo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ndetse n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC).

Schoof yagiye mu nkiko nyuma y’uko muri Mata umwaka ushize RURA yakuye ku murongo Radio Amazing Grace ubwo yasabwaga gusaba imbabazi abayikurikirana nta bikore.

JPEG - 223 kb
Gregg Schoof Brian Umunyamerika wari umuyobozi wa radiyo Amazing Grace

Radio ’Ubuntu Butangaje’, yakomwe bikomeye muri Gashyantare 2018,ubwo umupasiteri witwa Niyibikora Nicholas yayivugiragaho amagambo yigisha ko umugore ari umuntu mubi muri sosiyete, agendeye ku mateka ya kera, aho yamugereranyaga na sekibi cyangwa shitani.

Amakuru Muhabura.rw ifite ni uko kuri uyu wa mbere ubwo polisi yataga muri yombi pasiteri Schoof, yarimo akwirakwiza inyandiko zigenewe abanyamakuru kandi akabikorera ku muhanda, nyuma y’aho abujijwe gukorera inama aho yari yateganyije.

Ubwa mbere habanje gufatwa umusore bakoranaga w’umuzungu,nyuma nibwo Schoof yaje gufatwa.

Ibyari muri izo nyandiko zigenewe abanyamakuru Schoof yagendaga anyanyagiza,hari higanjemo amagambo yo kumvisha itangazamakuru n’abaturage muri rusange ko Leta y’u Rwanda yapyinagaje amadini akayabuza amahwemo.

Muri izo nyandiko hari ahagiraga hati” Guveinoma y’u Rwanda yafashe inzira yo kurwanya Imana biciye mu bikorwa byo gufunga insengero.”

Hari naha handi handitse ko “Guverinoma irimo kugerageza kohereza abantu kwa satani” ngo bitewe n’uko guverinoma yoroheje ibyo gukuramo inda n’ibindi.

Hari n’aho avuga ko RMC yamubeshyeye ko radiyo ye ifite amateka y’urwango.

Yabaga mu Rwanda mu buryo butemewe

Schoof yaje kubuzwa gukora inama mu kabari yari yateguye kuri uyu wa Mbere, nyuma y’aho ba nyirako basanze adafite ibyangombwa bimwerera gukora inama.

Nyuma y’aho Schoof abujijwe gukora iyi nama, yahisemo kujya ku muhanda mu buryo butemewe, ibintu byatumye haza abaturage benshi kureba ibyabaye nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera Jean Bosco yabivuze.

Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ruvuga ko uretse kuba yakoze ibi bitubahirije amategeko, ahubwo ’yananyuranije n’amabwiriza yari afite yo kuba mu Rwanda’. Ni nyuma y’aho asabwe ko icyangombwa cye cyo gukorera mu Rwanda cyongererwa agaciro ariko ntabyubahirize.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanjira n’Abasohoka mu gihugu, Lt.Col Gatarayiha Regis yavuze ko Schoof gusubizwa mu gihugu cye, ari uko atemerewe kuba mu Rwanda.

Ati “Gregory Schoof Brian yasubijwe mu gihugu cye nk’umuntu utemerewe kuba hano.”

Yavuze ko Schoof yasabye ko icyangombwa cye cyo gukora cyongerwa agaciro ariko basanga yarabikoze mu buryo butubahirije amategeko.

Gatarayiha yavuze ko uyu mugabo yabwiwe ko impamvu mbere bari baramuhaye icyangombwa ari uko yari afite ubuvugabutumwa ndetse akagira na radiyo, ariko kugeza ubu ibi byose bikaba byarafunzwe kubera kutubahiriza amabwiriza yo mu gihugu.

Urusengero rwe narwo rwafunze imiryango nk’izindi zose mu gihugu zitari zubahirije ibisabwa, harimo gukumira urusaku.

Gatarayiha yagize ati “Icyangombwa cye cyarangiye muri Nyakanga 2019, kuba yaragumye hano yavugaga ko ari ukubera ko arimo kwitegura gusubirayo muri Amerika, kuba rero yari yatangiye kugaragara mu bikorwa bihungabanya ituze ry’igihugu, ibyo byo ntabwo biri mu byo yagombaga kwitegura ngo abone kugenda.

Yavuze ko kuba yavanwe mu gihugu binagendanye n’itegeko rigena abinjira n’abasohoka rya Repubulika y’u Rwanda.

RMC ishinjwa na Schoof kumubeshyera, iti ’yaburiwe kenshi yanga kumva’

JPEG - 275.7 kb
Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC),Cleophas Barore

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda, RMC rushinjwa na Schoof ko rwamuhimbiye ibinyoma,rwo rugaragaza inshuro nyinshi rwagiye rumugira inama ariko akinangira ntagire icyo ahindura.

Ibi bikubiye mu itangazo rwasohoye,ribeshyuza amakuru yatanzwe na Schoof ko yarenganye ubwo yafungirwaga radiyo.

Muri iri tangangazo RMC ivuga ko tariki 15 Mata 2014, urwego rushinzwe imyitwarire muri iki kigo rwasuzumye ikiganiro cyitwaga Bibiliya na Qur’an’ cyacaga kuri iyi radiyo, ubuyobozi bwayo bukabwirwa ko kitubahirije amahame y’itangazamakuru bityo gikwiye guhagarikwa, ubuyobozi bwa radiyo bwo buvunira ibiti mu matwi.

Iki kibazo cyongeye kugaragazwa tariki 17 Ukuboza 2015 n’ubuyobozi bw’Abayisilamu mu Rwanda, bwavugaga kuri iki kiganiro ‘Bibiliya na Qur’an’ kuko ngo cyatezaga amagambo y’urwango mu myemerere ya kisilamu.

Tariki 28 Werurwe 2017 nabwo RMC ngo yongeye kwihanangiriza iyi radiyo gusa ntihagira igikorwa.

Tariki 2 Ukuboza 2017 RMC yagenzuye iki kiganiro isanga ko kibangamiye imyemereye y’amadini ndetse bikaba binyuranye n’amahame y’itangazamakuru.

Tariki 7 Ukuboza 2017 nibwo RMC yategetse ko iki kiganiro gihagarikwa.

Tariki 6 Gashyantare 2018 inzego z’abagore zirimo Pro-Femmes Twese Hamwe na ARFEM nk’ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’abagore nazo zamaganye uyu muvugabutumwa ndetse zinanega radiyo ubuntu butangaje.

Tariki 12 Gashyantare 2018,RMC yatangaje ko nyuma yaje kugenzura isanga iyi radiyo itaragiraga umuyobozi ugenzura ibiganiro byagombaga guhita, ibi byatumye ihagarikwa amezi atatu ngo ibanze yubahirize ibyo yasabwaga,ikanasaba imbabazi ku mvugo zisesereza abagore mu masaha 48, gusa ibi byose nta na kimwe cyakozwe yabiretse ku bushake.

RMC irangiza isaba abantu bose bashaka kumenya byinshi ku byo Pasiteri Schoof ayishinja,ko yagerageza kuyegera cyangwa akavuagana nayo agasobanurirwa bihagije.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/10/2019
  • Hashize 5 years