Umuyobozi wa Hamas yiciwe muri Teheran [REBA VIDEO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/07/2024
  • Hashize 5 months
Image

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Nyakanga, Ingabo z’impinduramatwara ya Repubulika ya kiyisilamu ya Irani, yatangaje ko umuyobozi mu bya politiki w’umutwe wa Hamas muri Palesitina, Ismaïl Haniyeh, yiciwe muri Teheran hamwe n’umwe mu bamurindaga.

Nk’uko umutwe wa Kiyisilamu ubivuga, yishwe n’igitero cya Isiraheli yagabye i Téhéran nyuma yo kugira uruhare mu irahira rya Perezida mushya wa Iran Massoud Pezeshkian, imbere y’Inteko Ishinga Amategeko.

Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ku rubuga rwabo rwa Sepah, abashinzwe umutekano w’impinduramatwara batangaje ku ruhande rwabo ko inzu ya Ismaïl Haniyeh, umuyobozi Hamas, yakubiswe muri Teherani, kandi we n’umwe mu bamurindaga.

Perezida wa Palesitine, Mahmoud Abbas, yamaganye ubwicanyi bw’ubugwari bwahitanye umuyobozi wa Hamas, anasaba Abanyapalestine gukomeza ubumwe.

Mu mu magambo ye Abbas yagize ati: “Perezida wa Leta ya Palesitina, Mahmoud Abbas, yamaganye byimazeyo iyicwa ry’umuyobozi wa Hamas, Ismail Haniyeh, we abona ko ari ibikorwa by’ubugwari.”

Abategetsi ba Irani ntibarasobanura neza uko iki gitero cyakozwe niba ari igitero cya misile, niba hakoreshejwe indege zitagira abaderevu, cyangwa cyakozwe n’abantu ku butaka.

Ikidashidikanywaho ni uko ari kunanirwa kw’inzego z’ubutasi n’abarwanyi b’impinduramatwara batashoboye gukumira iki gitero rwagati muri Tehran.

 Umutwe w’ingabo zidasanzwe muri Iran uzwi nka IRGC wavuze ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abagabye icyo gitero cyahitanye umuyobozi wa Hamas.

Ibihugu bimwe na biumwe byamaganye icyo gitero cyahitanye umuyobozi wa Hamas.

Umuyobozi mukuru w’aba Houthis yanditse kuri X ko icyo gitero kigamije no kugeza intambara muri Gaza ndetse no ku rwego rw’akarere.

Ati: “Iki ni icyaha cy’iterabwoba kandi ni ukurenga ku mategeko ku mugaragaro.”

U Burusiya bwamaganye ubwo bwicanyi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mikhail Bogdanov yatangarije ibiro ntaramakuru bya Leta RIA Novosti ati: “Ubu ni ubwicanyi bwa politiki butemewe na gato, kandi bizatuma amakimbirane arushaho kwiyongera.”

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/07/2024
  • Hashize 5 months