Umuyobozi wa Gendarmerie muri Centrafrique yasuye Polisi y’u Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/11/2021
  • Hashize 3 years
Image

Umuyobozi mukuru wa Gendarmerie yo muri Centrafrique, Landry Ulrich Depot yasuye Polisi y’u Rwanda yakirwa n’umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda CG Dan Munyuza, avuga ko uruzinduko rwo mu Rwanda ruzatanga umusaruro ufatika ku mikoranire mu nzego zitandukanye.

Yavuze ko ibi abishingira ku mibanire myiza y’ibihugu byombi iriho kandi ifasha abaturage.

Yatangaje kandi ko imikorere myiza y’ingabo z’u Rwanda na Polisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique no mu bindi bihugu bigaragaza intambwe nziza u Rwanda rumaze gutera mu kubaka inzego zishoboye.

Umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza avuga ko ubufatanye bushoboka hagati ya polisi y’u Rwanda na Gendarmerie yo muri Repubulika ya Centrafrique cyane mu bijyanye no guhanahana ubumemyi bw’abakora muri izi nzego zombi.

U Rwanda rufite imikorere myiza na Centrafrique cyane mu bijyanye n’umutekano, aho kuva muri 2014 u Rwanda rumaze kuhereza abapolisi barwo 2699 muri Centrafrique barimo abagabo 2350 n’abagore 349, bajya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/11/2021
  • Hashize 3 years