Umuyobozi wa FDRL mu mazi abira
- 03/09/2015
- Hashize 9 years
Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha,
Fatou Bensouda, yibukije ko Sylvestre Mudacumura na we azagezwa imbere y’ubutabera.
Yabivuze kuri uyu wa 1Nzeri 2015 ubwo yasobanuraga iburanishwa rya Gen Bosco Ntaganda. Mudacumura ni umuyobozi w’ishami rya gisirikari ry’umutwe
w’iterabwoba FDLR rikorera muri Congo.
Taliki ya 13 Nyakanga 2012 yashyiriweho impapuro zimushakisha n’Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rumushinja ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu. Izo mpapuro zikubiyemo ibyaha bitandukanye byo mu ntambara
n’ibyibasiye inyoko muntu byakozwe hagati ya taliki 20 Mutarama 2009 kugeza mu mpera ya Nzeri 2010 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuryango w’Abibumbye ONU, muri 2009 washyize Mudacumura ku rutonde rw’abanyabyaha babujijwe gutembera ku Isi, imitungo ye iza gufatirwa muri Mata 2013.
Gen Ntaganda Bosco
Leta zunze Ubumwe za Amerika zishyiraho igihembo cya miliyoni 5 z’Amadolari ku muntu wese wamufata cyangwa agatanga amakuru yafasha kumuta muri yombi.
Gen Sylvestre Mudacumura ni Umunyarwanda wavukiye ahahoze hitwa Komini ya Kibilira muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1954 akaba yari umusirikari mu ngabo z’u Rwanda zagize uruhari mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Mudacumura yize mu ishuri rya gisirikari i Hamburg mu Budage,
Jenoside yakorewe Abatutsi ikaba yarabaye ubwo yari umuyobozi
wungirije w’umutwe w’ingabo zarindaga Perezida Habyarimana
Juvenal.