Umuyobozi w’ ibitaro arashinjwa kwanga gutanga umurambo wa Munyaneza kubera umwenda

  • admin
  • 07/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Nyiraminani , ukomoka mu mudugudu wa Songa, akagari ka Mbare mu murenge wa Shyogwe, arashinja umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari mu bitaro bya Kabgayi kwanga gutanga umurambo w’umugabo we, Munyaneza Samuel, yitwaza ko bafitiye ibitaro umwenda.

Uyu mugore uri mu gahinda gakomeye, yavuze ko umugabo we yari amaze igihe gito arwaye, bamujyanye mu bitaro by’i Kabgayi baramuvuza ariko biranga kugeza ubwo yitabiye Imana ku wa 31 Kanama 2016.

Nyiraminani avuga kandi ko yagiye kubarisha amafaranga yose babereyemo ibitaro bakamubwira ko ari ibihumbi birenga 158 by’amafaranga y’u Rwanda , akemeza ko ari menshi ugereranyije n’amikoro ndetse n’icyiciro cy’ubudehe umuryango wabo urimo

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko bababwiye ko bareba Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’imari kugira ngo bavugane kuri iki kibazo, bahagera akababwira ko nta murambo abaha batabanje kwishyura amafaranga yose babereyemo ibitaro.

Yagize ati “Nta mitiweli twari twabona kuko twashakaga guhinduza icyiciro badushyizemo tukava mu cya kabiri tugashyirwa mu cya mbere kuko ari cyo twahozemo kuva kera.»

Nyiraminani yongeyeho ko bakiri muri iyi gahunda yo gushaka uko bahindurirwa icyiciro aribwo umugabo we yafashwe n’indwara kandi ko batari kubona mafaranga angana gutyo kubera ubukene bafite, byabaye ngombwa ko bishyura gusa ibihumbi icumi maze uyu muyobozi arayanga abima n’umurambo.

Umuyobozi w’ibitaro by’i Kabgayi, Kagibwami avuga ko atigeze amenyeshwa iki kibazo kuva cyaba ariko aho abimenyeye ngo yahamagaye umuryango kuza gutwara umurambo w’umuntu wabo kugira ngo ushyingurwe ibindi bijyanye n’amafaranga y’ibitaro bikazavugwa nyuma y’uyu muhango.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/09/2016
  • Hashize 8 years