Umuyobozi ushinzwe ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda yasuye ingabo muri Santarafurika

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) Maj Gen Vincent Nyakarundi, ku wa Kabiri taliki ya 30 Kanama 2022, yasuye inzego z’umutekano zoherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Santarafurika (MINUSCA) n’aboherejwe hakurikijwe ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bya gisirikare.  

Yabasuye ku birindiro bikuru by’abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni  biherereye ahitwa Socatel M’poko.

U Rwanda rwatangiye kohereza ingabo na Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Santarafurika (MINUSCA) guhera mu mwaka wa 2014.

Mu kwezi k’Ukuboza 2020, ni bwo Leta y’u Rwanda yohereje umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda binyuze mu masezerano ibihugu byombi byashyizweho umukono ajyanye n’ubutwererane mu bya gisirikare.

Izo ngabo zoherejwe mu rwego rwo kunganira inzego z’umutekano u Rwanda rwohereje mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu zari zibasiwe n’ibitero by’inyeshyamba zari zishyigikiwe na François Bozizé washakaga tutambamira amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku ya 27 Ukuboza 2020.

Ingabo z’u Rwanda zifite n’inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu, gucunga umutekano w’Igihugu cyane cyane Umurwa Mukuru wa Santarafurika ari wo Bangui, ndetse no kurinda ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Ubwo Perezida wa Santarafurika Faustin-Archange Touadéra yagiriraga uruzinduko mu Rwanda muri Kanama umwaka ushize wa 2021, yaboneyeho kongera gushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Abanyarwanda kuba baraboherereje ingabo.

Icyo gihe yavuze ko iyo ingabo z’u Rwanda zitajya mu Gihugu cye byari kugorana kwigobotora uruhuri rw’ibibazo by’umutekano bigenda bikemuka buhoro buhoro. Yagize ati: “Ubu ibintu byari kuba ari bibi bitandukanye n’ibyo tuzi ubu.”

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/08/2022
  • Hashize 2 years