Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Liberia yashimye imikoranire iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/08/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Liberia, IGP Gregory O.W.Coleman ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yasuye ibyo Igihugu cyagezeho n’ibikorwa bya Polisi y’Igihugu mu buryo bw’umwihariko, ashima mu buryo bw’umwihariko imikoranire ya Polisi n’abaturage.

Mbere yo kugirana ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, C.G Felix  Namuhoranye, IGP Gregory O.W.Coleman yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisizo, yunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 zihashyinguye.

Uyu muyobozi avuga ko ashimishijwe n’intambwe u Rwanda rumaze gutera mu nzego nyinshi, ku bw’ibyo ngo Igihugu cya Liberia kikaba gishaka ku rwigiraho mu buryo bw’umwihariko imikoranire ya Polisi n’abaturage izwi ku izina rya Community Policing.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga avuga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza guharanira kuba indashyikirwa mu ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati ”Ubugome ndengakamere bwabaye kuri uyu mugabane mu myaka mirongo itambutse, bwaje kuvamo ubwicanyi burimbura imbaga, ari nayo mpamvu nk’abayobozi ba Polisi tuzakomeza kuganira ku kunoza imikorere kugira ngo tube bamwe mu bashyiraho ingamba zo gukumira ko byakongera kuba ku baturage bacu, ducukumbura tukagera mu mizi y’ibitera ibibazo mu bantu kuko ibyo byose byatewe n’imiyoborere mibi, twe tugomba guharanira ko amategeko yubahirizwa, tukabwira abaturage ko turi Polisi yabo ishinzwe kubakorera, Polisi ya Liberia rero irimo kwigira ku y’u Rwanda ibyo byose kuko kubahiriza amategeko bisaba uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa ari nabwo bagira icyizere bakanakurikirana ibibakorerwa”.

Biteganijwe ko uyu mushyitsi azasura ibikorwa bya Polisi y’Igihugu mu Turere dutandukanye tw’Igihugu, kuri uyu wa Kabiri akazanagirana ibiganiro n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Umutekano.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/08/2024
  • Hashize 3 weeks